Rulindo: Umusaza yimanitse mu mugozi w’inzitiramibu arapfa

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 57 wasanzwe mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye

Inkuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2020 mu ma saha ya saa moya n’igice z’mugoroba, aho barebeye mu idirishya ry’inzu bakabona amanitse mu nzitiramibu (Super Net) ari yo yakoresheje ku ruhande hari n’urwego (Ingazi).

Uyu mugabo wiyahuye Mathias Habiyambere ibivugwa n’abaturanyi birakekwa ko byaba bifitanye isano no ku wa 2 w’icyumweru dusoje aho yari yagiye mu isoko rya Rusine, mu masaha ya n’imugoroba avuyeyo yageze mu rugo atongana n’umuturanyi we witwa Mukamabano Peteronira, muri uko gutongana ngo nibwo yatandukanye na bo ababwiye ko ibintu byo gutongana na bo bishobora kuba birangiriye aho.

Muri ako kanya yahise ajya mu nzu kuryama ngo dore ko yabaga mu nzu wenyine mu nzu yari yarubakiwe zahawe abatishoboye.

Kuri uru rupfu rwa Nyakwigendera, umuturanyi wa nyakwidendera wa hafi witwa Musabyemariya Verena, yabwiye itangazamakuru ati “Uyu nyakwigendera yari asanzwe ari umuntu ubana n’abantu neza n’ubwo yajyaga ataha afite agasamusamu agatonganya Peteronira utuye haruguru ye byari bya bindi bavuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe”,

Verena yakomeje agira abantu inama yo kuba bareka kuganzwa n’ikibi cyatuma bivutsa ubuzima.

Umwe mubo mu muryango wa nyakwigendera yari abereye ise wabo Mugabire Jacques, yavuze ko uyu nyakwigendera yabaga wenyine kuko abana be n’umugore bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Urupfu rwa Mathias ruradutunguye cyane, sinibaza ukuntu yaba yiyahuye uyu munsi yari abayeho neza kandi imyaka yari amaze yibana ni myinshi kuko kuva mu 1995 tuvuye mu Kisaro aho twari twarahungiye nibwo yakagombye kuba yariyahuye kuko nibwo yari aruhijwe n’imibereho nyuma yo kwicwa kw’abana be n’umugore (…)”.

Asaba inzego zibifitiye ububasha gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa nyakwigendera.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kivubwe, Nzamwita Deogratias aho nyakwigendera yari atuye, na we yavuze ko uyu nyakwigendera yari asanzwe abana neza n’abaturage kandi yanitabiraga gahunda za leta zisanzwe,

Uyu Mudugudu yavuze ko bamenye urupfu rwa nyakwigendera bitewe n’abaturanyi bavugaga ko batamuheruka bakwegera inzu yabagamo bakumva umunuko ari wose.


Mu rugo kwa Nyakwigendera aho yasanzwe mu mugozi wa SupaNet yimanitse

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo