Rulindo:Umuriro bemerewe na Perezida  Kagame wahawe bamwe abandi amaso yaheze  mu kirere

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo baravuga ko ubuyobozi bw’uyu Murenge bwabimye inkunga y’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bagenewe na Perezida wa Repubulika.

Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko perezida wa Repubulika yabemereye inkunga y’utwuma tw’imirasire y’izuba none kugeza ubu ngo hakaba hashize amezi hafi abiri batarabona iyo nkunga kandi bazi neza ko yoroherejwe ku biro by’uyu murenge.

Bakanavuga ko ikibabaje ari uko yahawe bamwe abandi ntibayihabwe kandi bose bakora akazi kamwe aho ngo ubuyobozi bwitwaza ko ngo bo bayifite.

Aba bajyanama b’ubuzima basaba ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarabana kubarenganura na bo bagahabwa utwo twuma dukurura imirasire y’izuba tugatanga amashanyrazi kugira ngo bakomeze batange umusanzu wabo kuko utwo bafite dupfa ubusa kandi tubahenda bigatuma babura uko bafasha abarwayi cyane cyane iyo ari nijoro.

Ku murongo wa Telephone Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Mutuyeyezu Emilien yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko niba hari uwahawe imirasire y’izuba kandi asanzwe afite umuriro w’amashanyarazi byaba ari amakosa gusa ngo ibyakozwe byose bikurikije amabwiriza ya minisiteri y’ubuzima aho ngo umujyanama uhabwa umurasire ari utawufite cyangwa nta muriro w’amashanyarazi afite.

Icyifuzo cy’aba bajyama b’ubuzima ngo ni uko mu gihe bagenewe inkunga runaka bajya bayihabwa bose uko bari nta kurobanura kubayeho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo