Rulindo: Polisi yishe irashe umugabo bivugwa ko yashakaga gutoroka gereza

Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, Polisi yishe irashe umugabo witwa Maniragaba François wari ufungiye kuri Station ya Police ya Murambi mu Karere ka Rulindo bivugwa ko yageragezaga gutoroka aho yari afungiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Maniragaba François yari yarakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ine azira icyaha cy’ubujura buciye icyuho, aho yakoraga ibikorwa byo gutobora amazu akiba abaturage.

Yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi, akaba yari atarajyanwa muri gereza kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho abakatiwe badahita bajyanwa muri gereza kurangiza ibihano byabo.

CP John Bosco Kabera avuga ko uwo warashwe yatorokanye n’undi ariko we akaza gufatwa.

Yabwiye ikinyamakuru Ukwezi kandi ko batorotse mu gihe bari bagiye mu bwiherero, umupolisi wari ku burinzi akarasa uwo Maniragaba François undi we agatoroka akabura ariko nyuma akaza gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko imfungwa zikekwaho ibyaha n’abagororwa bamaze gukatirwa badakwiye kugerageza gutoroka kuko bagomba gutegereza ubutabera cyangwa abakatiwe bakarangiza ibihano byabo aho gushaka gutoroka kuko ari byo bishobora kubashyira mu ngorane nk’izo.

CP John Bosco Kabera kandi avuga ko nta mupolisi uba yifuza kurasa imfungwa cyangwa umugororwa, ndetse ko habaho no kugerageza gukoresha ubundi buryo bwo kuburizamo igikorwa cyo gutoroka, bityo ko abacunzwe na Polisi na bo bakwiye kwirinda kugerageza kugorana batoroka. Avuga kandi ko RIB yatangiye iperereza kugirango hamenyekane neza uko icyo gikorwa cyagenze.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020, Umuvugizi wa Polisi, CP JB Kabera yatangarije RTV ko hari abapolisi bari gukurikiranwa mu nkiko ndetse imanza zabo zigeze kure bazira gukoresha imbaraga z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amategeko.

Ibi bikorwa byo kurasa abakekwaho ibyaha bimaze iminsi bifashe intera mu Rwanda aho polisi ivuga ko abarashwe bageragezaga bagiye gutoroka cyangwa kugerageza kurwanya inzego z’umutekano.

Bamwe mu Banyarwanda bakundaga kwibazwa niba nta bundi buryo bwakoreshwa bwo gufata umuntu nk’uwo, bitabaye ngombwa ko araswa agapfa.

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul yagiranye na RBA ku cyumweru gishize, yavuze ko abapolisi bavugwaho kurasa abakekwaho ibyaha babashinja ko babarwanyije cyangwa se bagerageje gutoroka bagomba gukurikiranwa.

Perezida Kagame yahishuye ko yahaye amabwiriza ubuyobozi bwa Polisi, ati "Nahaye amabwiriza abakuriye Polisi ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi".

Human Rights Watch iravuga ko "Paul Rusesabagina yashimuswe ku ngufu", uwunganira Sankara ntahuza na we ku byo gutegereza urubanza rwa Rusesabagina kuko ngo byabasubiza inyuma:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo