Rulindo: Polisi yafashe ibiro 141 bya Gasegereti yari yibwe ikigo gicukura amabuye y’agaciro

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mukwabu yakoze wo guhiga abantu biba amabuye y’agaciro mu kigo kiyacukura cyitwa Rutongo Mining Company, hafashwe moto ebyiri zari zipakiye ibiro 141 bya gasegereti byari byibwe iki kigo gikorera mu Murenge wa Masoro ho mu Karere ka Rulindo.

Kuwa 25 Nyakanga uyu mwaka nibwo Polisi yakoze umukwabu wo gufata abantu batwara ayo mabuye bakajya kuyacuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Imwe muri moto zafashwe zipakiye ayo mabuye ifite pulake RC 860 W; ikaba yari ipakiyeho ibiro 70; indi ifite pulake RB 794J ikaba yari ipakiyeho ibiro 71; aya mabuye yose akaba ari ayo mu bwoko bwa Gasegereti.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bakimara kumenya amakuru y’uko hari abajura b’amabuye y’agaciro, bahise bategura igikorwa cyo kubafata bakabasha gutafa izo moto ebyiri; abari bazitwaye bakaba barazitaye bakiruka ubwo Polisi yabahagarikaga.

Yagize ati “Twari dufite amakuru ko hari za moto zidafite ibyangombwa zitwarwaho amabuye y’agaciro y’amibano.Twahise dutegura igikorwa cyo kuzifata, dufata ziriya ebyiri”.

CIP Twizeyimana yavuze ko Abapolisi bahagaritse ziriya moto; abari bazitwaye bazivaho bariruka; Abapolisi bazegereye basanga zihetse ibifuka binini, barebyemo basanga ni amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti.

Yongeyeho ko bitewe n’aho ariya mabuye yafatiwe ndetse n’ibipimo by’ikoranabuhanga byakorewe mu kigo cya Rutongo Mining Company, bigaragara ko ayo mabuye yari yibwe muri kiriya kigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abantu gucika ku muco wo kugurisha amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko; anagira inama ubuyobozi bw’ikigo gicukura aya mabuye gukaza umutekano mu bakozi bacyo.

Yagize ati “Biragaragara ko hari ubufatanyacyaha mu kwiba amabuye y’agaciro muri kiriya kigo. Ubuyobozi bwacyo bukwiriye gufata ingamba zo kubukumira."

Yashimye abatanze amakuru yatumye ariya mabuye y’agaciro yibwe kiriya kigo afatwa; asaba abakora ubwo bujura kubicikaho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo