Rulindo,Gicumbi:Ishyaka DGPR ryijeje abaturage ko izakuraho  Gereza zifunga abantu bataburanye

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR kuri uyu munsi nibwo ryari riri kwiyamamaza mu karere ka Rulindo hamwe no mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke ku mwanya w’abakandida munteko nshingamategeko,abakandida bakomeje bagezaho imigabo n’imigambi by’ishyaka DGPR harimo gukora ubuvugizi hakajyaho amategeko abereye abanyarwanda no gukuraho gereza zifunga abantu bataburanye.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije yavuze ko ni babagirira ikizere ko bazakora ubuvugizi bagashyiraho amategeko abereye abanyarwanda.

Yagize ati’’nimutugirira icyizere mukadutora nitugera munteko tuzabakorera ubuvugizi mugushyiraho amategeko abereye abanyarwanda,n’ubutabera bukwiriye’’. Akomeza asobanura ko hariho Gereza zifunga abantu bataburanye ngo bahanywe n’ibyaha.

Mu bandi bakandida bahawe umwanya nabo bavuze ibyo bazibandaho bakora ubuvugizi, Mutesi Sylivie yasabye abaturage amajwi avuga ko nibabatora bazababera abavugizi mu nteko ishingamategeko ko bagarura caguwa kugirango ubushomeri bugabanuke anakomoza ku ihohoterwa kuko hariho n’abagore bahohotera abagabo mungo.

Aimee akomeza asaba amajwi abaturage ba Nyankenke nibabatora bazababera abavugizi munteko nshingamategeko kubazanira amazi dore ko hari ikibazo cy’amazi anagaruka kukibazo cy’umuriro utarihose kuko hari na centre de sante itagira umuriro.

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa nyankenke abantu bari bakubise baruzura baje kumva imigabo n’imigambi y’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green party,irishyaka rikaba rifite abakandida 32hakaba harimo abagabo 18 abagore14,kwiyamamaza bikaba bizakomeza kuri uyu wa kane mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyaruguru ndeste na Nyanza naho kuri uyu wa gatatu ni ikiruhuko.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo