Rulindo: Akarere kabonye abagafasha mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri

Minisiteri y’Uburezi yatangiye guhangana n’ikibazo cy’abana bata amashuri bakiri bato ugasanga ari bo babaye inzererezi ndetse n’ibirara mu buryo ubu n’ubu, ni ikibazo kandi cyagarutsweho na Nyakubahwa Paul Kagame mu nama nyinshi zitandukanye zihuza abayobozi bakuru b’igihugu avuga ko inzego zose zigomba guhagurukira iki kibazo.

Mu guhangana n’iki kibazo, Akarere ka Rulindo ko mu ntara y’Amajyaruguru kabonye abagatera ingabo mu bitugu. Abo ni abahavuka bakorera mu mpande zitandukanye z’igihugu, aho biyemeje ko bagiye kujya batanga umusanzu mu guhemba abana babonye amanota ashimishije kugira ngo n’abandi babonereho bibatere akanyabugabo mu gukunda ishuri bifatika.

Ibi kandi byashimangiwe na Gatete Xavier ufite umuryango ufasha witwa Manzi Foundation aho bahembye abana bagaragaje umurava mu mwaka w’amashuri wa 2018.

Uwahembwe muri abo bana Hagenimana Jean Paul wo mu murenge wa Mugenda wahawe ibikoresho by’ishuri yahamirije Umubavu.com ko agomba gukora ashyizeho imbaraga kugira ngo umwaka utaha wa 2019 azahembwe ibirenze.

Yagize ati “Nahembwe Registres kandi numvaga mfite amatsiko yo kuyandikamo none ararangiye, igisigaye ni ukwiga nshyizeho umwete kugira ngo ubutaha nzahembwe ibirenze ibi nabonye".

Mushabizi Jervais umukozi w’Umurenge wa Base yavuze ko uyu murenge ugaragaramo abana benshi bata ishuri, avuga ko muri 2017 bari 7%.

Umunyamakuru yamubajije impamvu muri uyu murenge hagaragara umubare mwinshi wabata ishuri bakiri bato maze avuga ko umurenge wa Base ufite byinshi bishobora kurangaza abana.

Yagize ati "Hano muri Base uhasanga, Salle z’amafilime, uhasanga igihingwa cy’icyayi usanga abana bata ishuri bakajya gukoramo kugira ngo babone amafaranga, haba imirima y’ibisheke usanga abana bajya kubiterura babijyana mu isoko maze bikabangamira imyigire yabo, hari kandi n’ayo masoko usanga umunsi w’isoko, abanyeshuri bari mu ishuri ari mbarwa, hakiyongeraho n’ubukene nk’uko na bo babyivugira".

Mu guhangana n’icyo kibazo Akarere ka Rulindo kafashe ingamba zitandukanye nkuko umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Gasanganwa yabibwiye umunyamakuru w’Umubavu.com.

Yagize ati "Twafashe ingamba nyinshi zitandukanye zo kwigisha ababyeyi nabo bakamenya uruhare nabo bafite nu kugera ku ireme ry’uburezi twifuza.
Ku minsi y’amasoko twemeranyije n’inzego z’ibanze gukora umukwabu tureba abana batagiye ku ishuri ndetse n’abarivuyemo.

Minisiteri y’Uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) na bo bihaye ingamba zo gukangurira abarimu mu guhangana n’icyo kibazo hakorwa amahamagara (Appels) mu mashuri.

Nyuma yuko bigaragaye ko guta ishuri byari bimaze kuba icyorezo, bigashyirwamo imbaraga nyinshi n’inzego zitandukanye, hamaze kugaruka abana barenga 17000 bari barataye ishuri kuva muri 2017.
Reba video zidasanzwe utasanga ahandi

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo