Gakenke: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi buri wese asabwa kwita ku buzima bwe no kwita ku bandi

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi ku nshuro ya 27 byabereye mu bitaro bya Nemba ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri BIZIMUNGU Gabin Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari n’intumwa ye muri ibyo birori, yahamagariye buri wese kwita ku buzima bwe no kwita ku bandi. Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti: "Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu (Mt 10,8)".

Musenyeri yagaragaje ko mu kuzirikana umunsi w’abarwayi ari ngombwa kuzirikana ko ubuzima ari impano bahawe n’Imana, abasaba kutaba akarwa na ba nyamwigendaho ngo bibagirwe abandi bantu cyane cyane abababaye.

Yagize ati:"Ubwo buzima rero turimo muri iyi si, kuba ari impano y’Imana, tukaba twarabuhawe ku buntu niyo mpamvu natwe tugomba kumva ko ubwo buzima atari ubwacu twenyine. Ntabwo turi akarwa gateretse hariya ku ruhande. Imana yaduhaye ubuzima, ibuha n’undi, ibuha n’undi, tuza guhura turi muri iyi si.

Niyo mpamvu rero kuba ubwo buzima ari impano Imana yaduhaye, yaguhaye, bikwibutsa ko udakwiye kuba nyamwigendaho ngo wibagirwe abandi bantu cyane cyane abababaye. Aho abari muri ubwo buzima bo bafite ingorane z’uburwayi. Ubuzima bwawe bukwiye kuba impano nawe ugenera abandi kuri ubwo buryo bwo kwita ku bandi. Imana yaguhaye ubuzima ikabuha n’abandi igusaba kugira ngo nawe ubuzima bugufashe kwita ku bandi".

Musenyeri yararikiye abitabiriye ibirori kugira isuku aho bari hose no kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abandi. Yabakanguriye kwita ku barwayi, kubasura, kubaha ubufasha, abibutsa ko icy’ingenzi n’uko Papa Fransisiko abivuga ari ukugira umutima w’impuhwe kurusha ibindi byose.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, Dr HABIMANA Jean Baptiste yagarutse ku byo bakwiye kuzirikanaho kuri uyu munsi birimo kuzirikana ku bubabare bw’umurwayi n’umuryango we bijyana no kumwitaho mu buryo bunyuranye. Yabakanguriye gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza. Yabahamagariye kugira isuku, kwirinda indwara no kwivuza hakiri kare batararemba. Yijeje abarwayi ko bafite intego yo gukomeza gutanga serivisi nziza. Yashimye abafatanyabikorwa badahwema gufasha abarwayi mu bikorwa bitandukanye.

Mu izina ry’abarwayi, MUTEZINKA Vestine yashimiye ubuyobozi bw’ibitaro bya Nemba n’abaganga babitaho babaha serivisi nziza. Yasabye ko hakongerwa umubare w’ibitanda by’umwihariko aho babyarira.Yashimye uruhare rwa buri wese mu kuzirikana abarwayi kuri uyu munsi.

Umunsi Mpuzamahanga w’ Abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992. Wizihizwa ku rwego rw’Isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abarwayi, abarwaza, abaganga, abayobozi mu nzego zinyuranye, abari mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga n’abandi. Byaranzwe n’indirimbo,imbyino, imikino,imivugo n’ubuhamya. Byashojwe no gusura abarwayi babashyikiriza impano zinyuranye zirimo ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’ibindi.

Ibitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru. Ni ibitaro bya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo