Ruhango: Zoula Karuhimbi warokoye abatutsi benshi muri Jenoside yatabarutse

Ibi byahamijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Ruhango aho bahamije iby’uru rupfu rw’uyu mukecuru watabarutse ahagana I saa kumi z’amanywa.

Uyu mukecuru yakoze akazi gakomeye mu gukiza abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bari barahungiye iwe.

Zoula yafataga amasusa ajya ababana (Kubaba) akayasiga ku nzu baza akabababa bityo bagasubirayo ntibabice.

Byageze naho bamusabaga amafaranga nayo akayatanga kugira ngo batabica.

Uyu mukecuru yaguye i Musamo muri Ruhango aho yari atuye, ni nyuma y’imvune yari amaranye igihe kirekire, ariko nyirabayazana ikaba yarabaye gutsikira bagahita bamwirukankana kwa muganga ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda (RMC) wahembye uyu mukecuru mu mwaka wa 2015 igihembo cy’uko yabaye umurinzi w’igihango aho yagize uruhare mu kurokora Abatutsi 100.

PNG - 846.3 kb
Zoula Karuhimbi ahembwa n’Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda


Muri 2009: Yahawe kandi umudari w’ishimwe ku kuba yaragaragaje ubutwari mu kurinda ubuzima bw’abatutsi bicwaga muri Jenoside bari barahungiye iwe.

Iyo hakiza kuba Abanyarwanda bateye nk’uyu mukecuru Zoula nta kabuza Miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, uyu mubare ntiwari kugerwaho.

PNG - 1 Mb
Zoula Karuhimbi yari ageze mu za bukuru

Imana imwakire mu bayo.

Nsengumuremyi Denis Fabrics

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Bernard karikunzira Kuya 19-12-2018

Jew ndamukunze Imana ize ibimuhembere kuk ico gikorwa yatanze ubugingo bwiwe kuk aho yaritanze nabandi Bogira umutima nkuwo isi yoronka amahoro

Bernard karikunzira Kuya 19-12-2018

Jew ndamukunze Imana ize ibimuhembere kuk ico gikorwa yatanze ubugingo bwiwe kuk aho yaritanze nabandi Bogira umutima nkuwo isi yoronka amahoro