Ruhango:Umwarimu yiyise Avoka arya umukecuru amafaranga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Umwarimu witwa Munyakazi Fréderick bakunze kwita Fils, akekwaho icyaha cyo kwiyita Avoka akambura umukecuru.

Bivugwa ko yamwambuye Frw 400, 000 amubwira ko agiye kumwunganira mu mategeko kubera ko umugabo we ufunze.

Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry yabwiye Umuseke ko icyaha Munyakazi Fréderick akekwaho yagikoze mu mpera z’ukwezi z’Ukuboza 2020.

Dr Murangira avuga ko uyu murezi yamenye amakuru ko umugabo wa Mukeshimana Christine afunze amwaka Frw 400, 000 amwizeza ko azamwunganira mu mategeko kandi ayo mafaranga akaba ari igihe mbo Avoka agenerwa.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ayo mafaranga yayahawe mu byiciro 2, uwo yagombaga kunganira ageze mu Rukiko ategereza ko Umwunganizi we aboneka araheba.

Dr Murangira avuga ko usibye iki cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoresheje uburiganya,

Munyakazi anakekwaho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga.

Ati: ”Yihishe ubutabera amezi atatu, yibagirwa ko guhunga ubutabera ari ikosa, ubu dosiye ye igiye gushyikirizwa Ubushinjacyaha.”

Icyaha kiramutse gihamye uriya Mwarimu ashobora guhanishwa igihano cy’imyaka 2-3 n’ihazabu ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Naho ku cyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga, kimuhamye ashobora guhanishwa igifungo cy’ukwezi 1 cy’amezi 6 akanatanga n’ihazabu y’ibihumbi biri hagati ya 500 na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

RIB isaba abaturage ko bajya basuzuma bakanashishoza kugira ngo bamenye ababashuka abo ari bo mbere yo kubaha amafaranga.

Munyakazi Fréderick afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

Ivomo:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo