Ruhango: Umugabo arakekwaho kwica umugore ‘yari yarinjiye’ akamuta mu musarani

Inzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020 mu Kagari ka Bunyogombe mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango zasanze umubiri w’umubyeyi witwa Kamana Agnès mu musarani, bikaba bikekwa ko umugabo wari inshuti na nyakwigendera witwa Rukara Aboubacar bahimba Biziru binavugwa ko yari yaramwinjiye, ari we waba waramwishe.

Niyonzima Paul umwe mu baturanyi ba nyakwigendera avuga ko mu Cyumweru gishize ari bwo batangiye kumva ko Agnès yabuze, gusa ngo uwitwa Rukara Aboubacar bahimba Biziru bari inshuti, ari we watangiye avuga ko azi ahantu uyu mubyeyi yaba ari kandi ko aho ari amerewe nabi.

Uyu muturanyi wa nyakwigendera yagize ati “Twahise tumushakisha turamubona [Rukara Aboubacar] dutangiye kumubaza amakuru ariruka arahunga.”

Niyonzima avuga ko uyu munsi bagiye aho uyu Rukara yabaga kwa nyina, barebye mu musarani basanga harunze imbagara bahita bitabaza inzego zisanga hatabyemo umubiri wa nyakwigendera bigaragara ko bamujugunyemo bamucuritse.

Yavuze ko bahawe amakuru ko uriya mubyeyi Agnès yari afitanye amakimbirane na Sebukwe na bamwe muri baramu be, kuva aho umugabo we afungiye.

Ati “Mbere yuko bakuramo umurambo we, twabanje kujya kubibaza Sebukwe atyaza umuhoro ashaka kudutema turahunga.”

Aba baturage bavuga ko Rukara ukekwaho kwica uyu mubyeyi, yari yaramwinjiye kandi ko babanaga nk’umugore n’umugabo.

Aba baturanyi bavuga ko bakeka ko abo kwa Sebukwe wa nyakwigendera ari bo bakoranye na Rukara bakamuha amafaranga kugira ngo amwice kugira ngo bo hatazagira ubakekera iki cyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwa mbere ukekwaho ubu bwicanyi yafatiwe mu Murenge wa Kinazi ahunga ari we uriya Rukara ubu wanatawe muri yombi.

Yagize ati “Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi ziracyashakisha abandi bakekwaho ubufatanyacyaha, kandi turizera ko bafatwa nta kabuza.”

Nyakwigendera Kamana Agnès asize abana barindwi yabyaranye n’umugabo we ufunze.


Uwitwa Rukara ni we abaturage bashinja kuba yihishe inyuma ya ruriya rupfu


Umubiri wa nyakwigendera basanze ucuritse mu musarani


Abaturage bo muri aka gace bari bumiwe

PROF SHYAKA YEMEYE AMAKOSA ANEMERA KUJYA MURI GACACA, ABATAZEMERA KUJYA BUSANZA BIZAGENDA GUTE?, UMVA MURI IYI VIDEO IBIBAZO BIKAZE ABA BANNYAHE BABAJIJE MINISITIRI SHYAKA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo