Ruhango: Ntibakozwa iby’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ntibakozwa ibyo kubahiriza zimwe muri gahunda za leta ku buryo bafashe icyemezo cyo gukura abana babo mu mashuri kugira ngo batambikwa udupfukamunwa cyangwa ngo bahatirwe kubahiriza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bavuga babiterwa n’ubuhanuzi bagiye babona mu bihe bitandukanye.

Bamwe mu bakurikiza iyi myemerere bavuga ko kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse no kwirinda igishushanyo cy’inyamanswa ari ugukuramo udupfukamunwa, gusenga no kudakaraba kuko ngo ibyo atari byo birinda Coronavirus.

Umwe muri bo ati “Mu mutimanama wanjye amashuri Imana yashyizeho iherezo.”

Aba baturage banga kubahiriza gahunda za leta, bamwe muri bo bavuganye na Radio 1 ntibemera gutunga indangamuntu, ntibemera gutunga mitiweli ndetse ntibemera gutunga Telephone no gukorana n’amabanki kimwe no kujya mu bwishingizi ubwo ari bwo bwose.

Undi ati “Naremwe n’Uwiteka. Mwibaza imodoka ubwishingizi mububaze uwiteka. N’iyo narwara indwara ndwara ibyatsi birayivura.”

Mugenzi we na we ati “Indangamuntu ndayifite ariko na yo sinkiyemera. Mituweli ntayo ngira kuko na yo sinyemera…hari abafite Mituweli baba kwa muganga kandi bagapfa. Ntabwo nayishyura..”.

Bamwe mu babyeyi bakuye abana babo mu ishuri, bavuga ibitabo by’umwuka w’ubuhanuzi basoma ngo bibahamiriza ko ibyo kwiga byarangiye, kandi badashobora kubahiriza amabwiriza ayo ari yo yose yo kwirinda Covid-19, kuri bo ngo iki cyorezo ni ikinyoma ntakiriho, bakavuga ko kwirinda ikinyoma ari ugukuramo agapfukamunwa no kwanga kubahiriza izindi ngamba zose leta ishyiraho zo kukirinda.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweramana muri aka Karere buvuga ko butemeranya n’aba baturage, bukavuga ko ngo buri gukora ibishoboka byose ngo bahindure iyi myumvire mu gihe abaturage bo bavuga ko ibyo ubuyobozi buteganya gukora byose babihanuriwe ko bizaba kandi batazigera babyubahiriza.

Yatemye ukuboko umuvandimwe we amufatiye ku mugore we, umunyeshuri yemeye ko yishe Se, Nyina n’abavandimwe be, Urwego Bank mu bishyuza amakoperative 28 Miliyari 1.6Frw bivugwa ko zitahawe n’andi makuru menshi k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo