Ruhango: Gaz yatwitse umwana ahita apfa ikomeretsa umugabo bikabije

Mu Mudugudu wa Gakongoro, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango Gaz yaturitse yica umwana ikomeretsa umugabo wari wasuye uriya muryango.

Ibi byabereye mu rugo rwa Uwayisenga Daphrose ukora mu Kigo Nderabuzima cya Karambi.

Inzu abamo akodesha, yaturikiyemo Gaz ikoreshwa mu guteka umwana we w’imyaka 3 arashya ahita apfa, ibikoresho byo mu nzu birashya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert avuga ko Gaz yaturikanye uriya mwana w’imyaka 3 n’umugabo witwa Sinzinkayo Darius, uyu mwana we akaba yahise apfa.

Muhire avuga ko Sinzinkayo yajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo avurwe, ahageze basanga ikibazo cye gikomeye bamwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko Gaz yatwitse igisenge cy’inzu n’ibikoresho byose byo mu rugo nkuko Umuseke dukesha iyi nkuru babivuga.

Mu gihe gutekera kuri Gaz bisa naho ari bishya mu Rwanda abantu basabwa kwitwararika no kurinda abana kwegera Gaz mu kwirinda impanuka za hato na hato nk’izi.

Victoire yabeshyuje uwamwiyitiriye akavuga ko asheshe ishyaka rye! Abakirisito ba ADEPR bandikiye RGB bayibaza itegeko yakurikije ishyiraho ubuyobozi buriho muri iri Torero:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo