Ruhango: Bamwe mu borozi  bafite ikibazo cy’uburwayi bwafashe ubwatsi bw’amatungo.

Aba borozi bo mu Karere ka Ruhango, bavuga ko ubu burwayi bwafashe urubingo, buri kubatera ibihombo.

Abaganiriye n’abanyamakuru, ni abo mu Murenge wa Kinazi bakaba basaba ubufasha bwo kubona ubundi ubwatsi bw’amatungo.

Ruzibiza Anastase yagize ati ”Ubu rwose twarumiwe. Ubwatsi bw’urubingo bwagige butya buratuka, ubundi burribwa n’udukoko, kuburyo ubu biri kuduteza ibihombi.”

Akomeza avuga ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB) cyabafasha kubona ubundi.

Umuyobazi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, we yemeza ko iki kibazo bahuye na cyo bakizi, ariko ngo bari gukora ibishoboka byose ngo gikemuke.

Yagize ati "Icyo kibazo cyabayeho muri aka Karere kacu, ariko ubu turi kureba uko twagikemura dufatanyije n’izindi nzego zishinzwe ubuhinzi, aho turi hafi kubaha iyindi mbuto y’urubingo irwanya indwara".

Gusa agasaba abaturage kugaburira amatungo neza babigira umuco kugira ngo bongere umusaruro w’ibikomoka ku matungo.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, Akarere ka Ruhango gafite intego yo guhinga hegitari zisaga 60 z’ubwatsi bw’amatungo, ubu hakaba hamaze guhingwa hectare zigera kuri 42 z’ubwatsi bushya busimbura ubwafashwe n’ubu burwayi .





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo