Close MORE NEWS Ruhango: Abarimo Mudugudu barashinjwa kwica umusore bamuziza 300 Frw UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 15:49' whatsapp Facebook Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021 rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Niyongira Zabulon bivugwa ko bamuziza 300 Frw. Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021 nyuma yo gukubitwa. Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike. Biravugwa ko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 300 Frw. Niyongira ngo yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa. Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’ Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa. Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’ Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye. Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.’’ Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage. Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’ Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa. Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’ Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu. IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Ruhango: Abarimo Mudugudu barashinjwa kwica umusore bamuziza 300 Frw UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 4-01-2021 saa 15:49' whatsapp Facebook Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021 rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Niyongira Zabulon bivugwa ko bamuziza 300 Frw. Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021 nyuma yo gukubitwa. Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike. Biravugwa ko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira Zabulon bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 300 Frw. Niyongira ngo yagombaga kwishyura Ntakirutimana Jackson ariko amafaranga yari amufite aburaho 300 Frw bitera kutumvikana ndetse birangira Ntakirutimana yitabaje abandi bantu baramukubita arapfa. Umwe mu babonye biba yagize ati “Yahise agwa aho ngaho. Ntasanzwe ahatuye, yari yaje kuhanywera. Bamukubise bamwita igisambo, kugeza apfuye.’’ Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abo bagabo batawe muri yombi ndetse bari gukurikiranwa. Yakomeje ati “Abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya Ruhango mu gihe iperereza rikiri gukorwa kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Hari no gushakishwa abandi babigizemo uruhare.’’ Dr Murangira yasabye abaturage kwitabaza inzego mu gihe bagize ibibazo bitandukanye. Ati “Abaturage barasabwa kwirinda urugomo cyangwa kwihanira. RIB irashishikariza abaturage kwitabaza inzego z’ibanze igihe cyose hari ubangamiwe. Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo barasabwa gufasha abaturage igihe cyose hari ugiriwe nabi, ku buryo uwahohoteye abandi yoherezwa kuri RIB kugira ngo amategeko yubahirizwe.’’ Yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze bijandika mu bikorwa rimwe na rimwe bihungabanya ituze ry’abaturage. Ati “Muri ino minsi hari abayobozi b’inzego bamwe na bamwe barimo abanyerondo, ba mudugudu, abanyamabanga b’utugari n’imirenge, bamaze iminsi bagaragara mu bikorwa by’urugomo byo gukubita abaturage ndetse bikabaviramo urupfu. Ibi bintu bikwiye guhagarara bigasigara mu 2020.’’ Dr Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu wese uhutaza umuturage kuko agomba kubahwa. Yakomeje ati “Igihe cyose umuyobozi yahawe inshingano zo kuyobora abaturage, abe intangarugero. Abaturage na bo rero bubahe abayobozi babo, birinde ibintu byose bibaganisha mu makimbirane.’’ Ingingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha b’ibihano muri rusange, ivuga ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi kandi bihanishwa igifungo cya burundu. IBIKUBIYE MU GITABO CYANDITSWE NA APOTRE MUTABAZI YISE "NKUGIRE INAMA MUYOBOZI": Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika