Ruhango: Abana 441 babyaye imburagihe mu 2019, ababyeyi bo ngo biterwa n’uko biyambika ubusa

Mu karere ka Ruhango kuri uyu wa 26 Nzeri 2019, habereye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bugaragaza ko abangavu bari hagati y’imyaka 18 na 19 basaga 441 babyaye imburagihe muri uyu mwaka wa 2019 kuva mu kwezi kwa Mutarama kugera Nzeri.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba umubare w’abangavu baterwa inda imburagihe ukomeza kwiyongera, biterwa n’abana barenga ku manure z’ababyeyi. Gusa ngo hari n’abagera iyo ku mashuri, bakambara imyenda igaragaza ibibe.

Uwitwa Mukanyandwi Francoise ni umubyeyi ubyaye kabiri utuye mu karere ka Ruhango. Avuga ko imyambarire y’abangavu ari imwe mu bihangayikishije ababyeyi bo muri Ruhango.

Yagize ati ”Twe ababyeyi ntako tutagira ngo tubahe uburere, ariko iyo bageze iyo mu mashuri bagaruka baratoye umuco wo kwiyambika ubu baraciye imyambaro yishuri".

Yakomeje agira ati "Twe dusigara mu rugo tubashakira icyo barya ariko, ndebera nk’uriya uko yambaye! Amatako ari hanze! Biriya byose bikurura ihohotera kuko baba berekanye ubwambure bwabo.”


Uyu mubeyi avuga ko ntako batagira ngo bahe abana uburere ariko bakabananira

Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri Koleji Indangaburezi yabwiye itangazamakuru ko, icyaca guterwa inda ku bangavu ari uko bakwiyubaha nti bifuze ibyo badafitiye ubushobozi, bakirinda imyambarire mibi no kumva ko nta muntu ukwiye kubokorarakora uko yishakiye.

Yagize ati "Njyewe nabagira inama yo kunyurwa n’ibyo bafite. Iyo wirinze nta cyaguhangara. Ku myambarire yo, uko wambara ni byo bikwerekana ikikurimo. Iyo wambaye ubusa, umuhungu arahita abona uwo uri we, aze akubonerane uko ashatse kose ariko nitwambara imyenda itwubahisha n’umuhungu azatureba adutinye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habavugarurema Valens ko bafite gahunda yo gukomeza gukora ubukangurambaga, banashishikariza abayobozi b’ibigo by’amashuri kugenzura cyane ibijyanye n’imyitwarire y’abanyeshuri.

Yagize ati "Ubu turi muri gahunda twise ’Ruhango ikeye’ aho turi guhura n’ibyiciro byose, n’iby’abarezi birimo, nta kindi rero turimo tubashishikariza, ni ukugira amashuri meza afite isuku, kugira abanyeshuri bafite ikinyabupfura, no kugira abanyeshuri bafite imyambarire myiza".

Ubu bukangurambaga ngo buherutse gukorerwa mu Mirenge ya Byimana, Mbuye, na Mwendo, kandi ngo mu yindi Mirenge bizakomeza.

Ku wa 16 Gicurasi 2017, Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ishingiye ku bushakashatsi yakoze, yagaragaje ko abangavu bari hagati y’imyaka 16 na 19, basaga ibihumbi 17,500 batewe inda z’imburagihe bikabagiraho ingaruka zirimo no kuva mu mashuri.

Kubyara kw’abangavu imburagihe, ngo bihangayikishije igihugu kuko uyu mubare wiyongera ku muvuduko w’ubwiyongere n’ubucucike bitagendana no kwiyongera kw’igihugu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Impuzamiryango y’Amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu (CLADHO) mu 2016, bwagaragaje ko abangavu 818 bari munsi y’imyaka 18, batewe inda n’abantu bakuru harimo n’abagiye baziterwa na ba se cyangwa abo bafitanye isano ya bugufi.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Jean Claude Kuya 27-09-2019

Ni ngombwa rwose kwiyubaha kw,abangavu bacu.

Jean Claude Kuya 27-09-2019

Ni ngombwa rwose kwiyubaha kw,abangavu bacu.