Rubavu: Yashatse  kwiyahura mu Kivu  nyuma  yo gusenyerwa n’abayobozi  yahaye amafaranga

Hitimana Gilbert w’imyaka 24 utuye mu Mudugudu wa Nyantomvu ,Akagari ka Rugerero,Umurenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu , arashinja ubuyobozi kumusenyera kandi atamenyeshejwe nyuma y’uko Mudugudu amusabye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 amwizeza ko azahagararira ibikorwa by’ubwubatsi kugeza inzu ye yuzuye.

Uyu muturage avuga ko yijejwe n’Umuyobozi w’umudugudu guhagararira ibikorwa byo kubaka inzu ye kugeza yuzuye akamuca ibumbi 150 birimo ibihumbi 70 byagomgaga guhabwa Komite y’Umudugudu n’ibihumbi 80 byashyikirijwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugerero.

Akomeza avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yamubwiye ko ataringombwa kujya gusaba ibyangombwa byo kubaka kuko amazu menshi muri aka gace yubatswe muri ubu buryo.

Uyu muyobozi ngo yabwiye uyu muturage ko aka gace ari icyaro bityo ko ntawenda kuza kumusenyera .

Hitimana Gilbert avuga ko yaguze ikibanza mu mwaka w’2017 nyuma mu mwaka w’2021 ikimina yarimo kiza kumuhemba niko gufata umwanzuro wo kubaka aho yaje kwitabaza umuyobozi bw’Umudugudu bwamwemereye kumufasha .

Ngo nyuma y’igihe gito inzu ye yuzuye yaje gutungurwa no kubwirwa ko yasenywe tariki 4 Gicurasi 2021 bikozwe n’ubuyobozi bw’Akagari.Ngo yahise yumva ubuzima buhagaze yumva ashatse kujya kwiyahura ku Kivu .

Ibi bigarukwaho n’abandi baturage bashimangira ko bagiye babona Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyantomvu ariwe uhagaze kuriyi nzu irimo kubakwa bityo ko ikibazo cya ruswa muri aka gace ari ibintu bimaze gufata indi ntera.

BTN Tv dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyantomvu n’umuyobozi w’Akagari ka Rugerero bumvise ko ari umunyamakuru bahita bakuraho telefone zabo zigendanwa.

UmunyamabangaNshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero ,Murenzi Augustin avuga ko uyu muturage yubatse ntabyangombwa ,akubaka mu muhanda ndetse ko yagiye yihanangirizwa incuro nyinshi , gusa abajijwe kuba yarubatse bihagarariwe n’ubuyobozi yahise akuraho telefone ye igendanwa.

Aratabariza umwana we watereranywe n’abarimo Minisitiri Dr Ngamije





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo