Rubavu: Uwajyaga muri RDC binyuranyije n’amategeko yarashwe n’abasirikare

Mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, abasirikare bakorera mu Karere ka Rubavu baraye barashe umugabo wambukanaga inka ava mu Rwanda ajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu mugabo wari ushoreye inka, yaraye arashwe ahagana saa tatu (21:00) z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, mu Mudugudu wa Rutagara, Akagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu.

N’inka yari ashoreye na yo yarashwe ihita ipfa.

Uyu mugabo wari ufite icyangobwa cya CEPGL cyanditseho amazina Niyobuhungiro Simbizi J.J cyatanzwe muri Werurwe 2020, ni Umunye-Congo wavutse mu 1984.

Mu byangombwa bamusanganye mu mufuka kandi harimo urwandiko rw’inkwano rwakorewe mu Murenge wa Muringa mu Karere ka Nyabihu.

Umwe mu baturage bari muri kariya gace, yabwiye Umuseke ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nyakanga, hagiye kuba inama y’abaturage n’Umuyobozi w’Akarere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, umubiri wa nyakwigendera wari ukiri aho warasiwe. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwahise rutumiza imodoka yo kuwujyana mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Imbunda z’abasirikare bacu zirimo amasasu

Mu nama yahurije hamwe abaturage n’ubuyobozi bw’inzego z’banze n’ubw’iz’umutekano, Umuyobozi wa Brigade ya 201 yo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Colonel Ngarambe David Bukenya yasabye abaturage kongera imbaraga mu kwirindira umutekano no gufatanya n’inzego zawo.

Yavuze ko batagomba guhishira umuturage uri mu makosa kuko “Wanga kurega mugenzi wawe ari gukora ibimuganisha mu cyaha uba uri kumushora mu bibazo.”

Yakomeje agira ati “Mwari mwaramenyereye kwambuka mwibwira ngo ni hafi ariko niba ubuyobozi bukubwiye ngo ntubikore ukabikora uba wishe amategeko. Urabihanirwa.”

Yabibukije ko umusirikare uri hariya aba ashinzwe gufata umuntu wese wavogera umupaka.

Ati “Nijoro atazi icyo witwaje atanakureba ngo amenye ni muntu ki uba wishyira mu bibazo udashobora kuvamo, mumenyeko bariya basirikare bafite imbunda zirimo amasasu.”

Yakomeje agira ati “Ushaka kubyumva abyumve…Ntabwo tubereyeho kurasa kuko turasa biri ngombwa, irinde gushyira umusirikare mu mwanya wo kukurasa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu, Olivier Ruhamyambuga na we yasabye abaturage kubahiriza amategeko kuko muri kariya gace bemerewe kujya mu mirima hagati ya saa 07:00 na saa 14:00.

Ati “Ntibikwiye kubona umuturage mu birindiro by’abasirikare n’amatungo. Hariya hanyura abanzi b’igihugu, umuntu yabwirwa niki niba yaba atari aje kubica.”

Yanenze abaturage batatanze amakuru kuko atumva “ukuntu umuntu yazengurutse kugeza ageze mu mupaka ashoreye inka ntawumubonye.”

Ati “Mu ijoro hagenda abajura n’abanzi, na bibiriya irabivuga.”

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo