Rubavu: Umuturage arashinja Gitifu wa Gisenyi kumuhohotera azira ubutaka bwe

Umuturage witwa Habakwitonda Jean Chrisostome wo mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagali ka Bugoyi usanzwe akora imirimo y’ubucuruzi, avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Uwimana Vedaste yamugenzeho bikanamuviramo gufungwa, nyuma yuko asabwe ubutaka ngo bushyirweho isoko ry’imbuto na we yarahateganyirije kuzahakorera indi mirimo, aribwo ibibazo byatangiye kuba ibindi.

Amakuru agera k’UMUBAVU aravuga ko kugeza uyu munsi ubuyobozi bw’Umurenge bwaje gufungira igipangu uyu muturage bumubuza uburenganzira ku mutungo we, mu gihe yandikiye Akarere agasaba kumurenganura akimwa amatwi ndetse ntikagire n’icyo kamusubiza.

Habakwitonda Jean Chrisostome avuga ko ibibazo bye na Gitifu w’Umurenge wa Gisenyi, byatangiye ubwo igipangu cy’inzu ye iherereye mu Kagali ka Bugoyi muri uwo Murenge cyagwaga mu kwezi kwa Kabiri bitewe n’ibiza, ntiyabyihererana abimenyesha ubuyobozi bw’Akagali na bwo bukora raporo buyishyikiriza Umurenge.

Yagize ati “Nyuma yuko mbonye igipangu cyanjye gisenyutse kigateza umwanda, dore ko cyegeranye n’ibikorwa remezo birimo umuhanda wa Kaburimbo na Radio y’Abaturage ya Rubavu, nihutiye kubimenyesha ubuyobozi bw’Akagali bukora raporo buyishyikiriza Umurenge, nyuma y’iminsi itatu ubuyobozi bw’Akagali bwanyandikiye ibaruwa insaba guhagarika imirimo yo gusana icyo gipangu nkagana inzira yo gusaba icyangombwa mu babishinzwe mu Karere, ibaruwa yangezeho nararangije gusana igipangu cyaruzuye.”

"Kubera ari inama nari ngiriwe n’ubuyobozi bw’Akagali bumbwira ko icyo cyangombwa gitangirwa amafaranga 1200Frw, numvise icyo cyangombwa kukigira atari bibi, nanyuze inzira abandi bose banyura ndagisaba ariko kugeza na n’ubu nta gisubizo barampa’’.

Yakomeje ati "Nyuma yuko raporo igeze ku Murenge, ubuyobozi bw’Umurenge butitaye ko nahuye n’ibiza, bwanyandikiye ibaruwa ku wa 17 Werurwe 2020 inca amande y’ibihumbi Magana atatu (300,000Frw), kubera ko nabashije kubaka igipangu nta byangombwa, nyuma yo kunca amande ku wa 21 Werurwe 2020, ubuyobozi bw’Umurenge bwaraje buhagarika ibikorwa nakoreraga mu isambu yanjye, aho abakozi barimo bansudirira inzugi, ubuyobozi bwahise bufata ibikoresho bakoreshaga ndetse n’inzugi zirafatwa bijyanwa ku Biro by’Akagali basiga inyandiko igaragaza impamvu ibikoresho byanjye byafashwe’’.


Iyi Amande yarayishyuye yose uko yakabaye kandi yishyuwe afunze

’’Twahise twinjira muri gahunda ya guma mu rugo ayo amande ntarayatanga, ndetse nanateganyaga kwegera buyobozi bw’Umurenge nkabumenyesha ko nahuye n’ibiza bukankuriraho ayo amande, kuko nihutiye kuzamura icyo gipamgu kugira ngo kidateza umwanda kandi nari mfite ubushobozi bwo kugisana’’.

Uyu muturage yaje gufungwa, akavuga ko imbarutso yabyo abona ifitanye isano nuko yimanye ubutaka bwe ngo bucururizweho imbuto kuko na we yari yarabuteganyirijwe ibindi bikorwa.

Habakwitonda Jean Chrisostome, ati “Nyuma yuko umuyobozi w’Umurenge wa Gisenyi witwa Uwimana Vedaste ndetse n’umudamu witwa Umurerwa Jeanne ukora muri MAJ ku Karere baje kunsaba ubutaka bwanjye ngo babushyiremo isoko ry’imbuto nkabahakanira kuko nari narabuteganyirije ibindi bikorwa, byarangiye bambwiye ko bitazanyorohera kubona ibyangombwa ariko mu gihe naba mpabahaye ibyangombwa nabibona mu gihe gito.”

Habakwitonda Jean Chrisostome avuga ko yarenganyijwe n’ubuyobozi ubwo Akagari kamuhaga isima ngo azikoreshe kuko zarimo zangirikira mu bubiko bw’Akagali, noneho akazabagurira izindi igihe bazaba batangiye imirimo yo kubaka Ibiro by’Akagali.

Avuga ko yumiwe ubwo Gitifu w’Umurenge yamugerekagaho icyaha cyo kwangiza umutungo wa leta agafunganwa yewe na Gitifu w’Akagali yirengagije ko ibyo guhabwa Sima ngo azikoreshe azazisubize ubwo imirimo yo kubaka Akagali izaba itangiye byakozwe ku bwumvikane ndetse na we abizi.

Nyuma yuko ibyo bibazo bibaye ubuyobozi bw’Akagali bwaramuhamagaje bamubwira ko Gitifu w’Umurenge amushaka, aho ngo yamutegereje kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.

Akihagera ngo yamubajije ibintu bibiri, ati "icya mbere wubatse Cloture yawe yagushijwe n’imvura nta cyangombwa urahabwa, kandi urasabwa kuyisenyera kandi ukanyandikira inyandiko ivuga ko uyisenye, namubwiye ko kwandika inyandiko yo kwisenyera ntabishobora".

Uyu muyobozi ngo yabwiye uyu muturage ko andi mahitamo ya Kabiri afite ari ukujyanwa kuri Polisi agafungwa, amusubiza ko kuva yabaho atigeze abona umuntu wisenyera,ati "Mubwira ko aho kugira ngo nisenyere yanjyana kuri Polisi bakamfunga".

Akomeza ati "Twagiye kuri Polisi turi kumwe na Gitifu w’Akagali twese ategeka ko batwambika amapingu nguko uko twafunzwe, nyuma ni bwo ubutabera bwakoze akazi kabwo nyuma y’iminsi 11 nibwo twafunguwe, nyuma yo gufungurwa nandikiye Umurenge nsaba inzugi zanjye bafatiriye bansubiza nyuma bamenyesha ko inzugi ziri ku Kagali najya kuzifata’’.

Uwayoboraga Akagali ka Bugoyi waje guhagarikwa ku nshingano ze ikibazo cye kikaba kikiri mu buyobozi bw’Akarere ka Rubavu nkuko yabibwiye UMUBAVU, yemeye ko iki kibazo akizi icyakora ngo yagiye kubona abona yisanze muri Gereza.

Uyu muturage avuga ko nyuma y’ibibazo byose yanyuzemo, ubuyobozi bw’Umurenge ku wa 19 Nyakanga 2020 bwaje bugafunga igipangu cye bumubuza uburenganzira ku mutungo we kandi atamenyeshejwe impamvu yabyo cyangwa ngo ahabwe inyandiko imumenyesha impamvu gifunzwe.

Ntiyarekeye aho ku wa 20 Nyakanga 2020 yandikiye Akarere ka Rubavu agasaba kurenganurwa ariko kugeza ubu ntacyo karamusubiza.

UMUBAVU wahatse kumenya icyo uyu Gitifu wa Gisenyi, Uwimana Vedaste ushyirwa mu majwio cyane n’uyu muturage, maze ku murongo wa Telefoni atubaza ngo niba uyu muturage ibyo avuga abifitiye gihamya ndetse avuga ko ngo nta butaka bamwatse.

Gitifu Uwimana Vedaste ati "Ibyongibyo akubwira abifitiye gihamya?".

Tumubwiye ko uyu muturage nta yindi gihamya akeneye kuko ari we nyiri ubwite ufite ikibazo, ati "Nta butaka twamwatse...ku bindi bisobanuro waza tukaguha inyandiko twagiranye na we".

Twashatse kugira ngo tumubaze ibikubiye muri iyo nyandiko bagiranye n’uyu muturage kandi avuga ko nta butaka bamwatse, maze Telefoni arayikupa kuva ubwo ntiyongera kwitaba.

Visi-Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rubavu, Fed Nzabonimpa Deogratias twamuhamagaye kenshi ngo tumubaze kuri iki kibazo Telefoni ye igacamo ntayifate birangira itanongeye gucamo.


Iki gipangu cya Habakwitonda Jean Chrisostome ni cyo cyafunzwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi, akibaza uburyo yamburwa uburenganzira ku mutungo we kandi atamenyeshejwe impamvu yabyo.

Karasira ati "Ndi mu gihirahiro nabuze icyo mvuga, barashaka kunyirukana":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo