Rubavu: Umukozi wa RIB yagonzwe n’ikamyo yo muri Kenya ahita apfa

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2019 ahagana saa 7h15, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) wakoreraga kuri Station ya Gisenyi, yagonzwe ikamyo yo muri Kenya yabuze feri mu mpanuka yabereye i Rubavu ahita apfa.

Ababonye iyi mpanuka bavuga ko uyu mukozi wa RIB yari kuri Moto, iyi kamyo iza yiruka cyane imunyura hejuru ahita apfa na yo yisenura hasi, umushoferi wayo arakomereka.

Impanuka yabereye mu Mudugudu wa Gikarani, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi.

Iyi kamyo ifite Plaque ZB 7423, yari itwawe n’umushoferi witwa Edward Kiplimo ipakiye ‘Gravie’ yavaga muri Kenya yerekeza i Goma muri DR.Congo.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemereye Umuseke dukesha iyi nkuru ko hari umukozi wa RIB wishwe n’impanuka y’ikamyo i Rubavu. Amakuru avuga ko nyakwigendera yitwa Mugunga Yves.


Iyi kamyo yakoze impanuka, yagonze uriya mukozi wa RIB ahita apfa na yo yisenura hasi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo