Rubavu: Umugore n’umugabo barashwe bavuye muri RDC barapfa

Amakuru avuga ko abantu batatu bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barashwe n’ingabo z’u Rwanda, hapfa babiri undi ariruka, ngo bari bikoreye imifuka y’urumogi nkuko ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Byabereye mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, mu Murenge wa Cyanzarwe, ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Gicurasi.

Ni mu kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, abarashwe ngo bari bikoreye imifuka yuzuyemo urumogi ruri hagati ya Kg 80 na Kg 100.

Abarashwe ni umugabo witwa NTAGISA Mussa uri mukigero k’imyaka 38, n’umugore bari kumwe utaramenyekana.

Amakuru avuga ko bari batatu undi yirutse atu hasi umutwaro yari yikoreye.

Ikinyamakuru Umuseke gikomeza kivuga ko gikomeje kugerageza kuvugisha ubuyobozi gusa ngo yaba RDF cyangwa Mayor w’Akarere nta we urabasha kwitaba.

Icyakora ngo Umuyobozi w’Umurenge witwa Kazendebe Heritier iki kinyamakuru cyari kigerageje kuvugisha, yumvise ko ari Umunyamakuru uhamagaye, ati “Ndi kwa muganga ndwaye imitsi.”

Ngo ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze ibyabaye.

Kuri Telefoni ngendanwa bahamagaye Mayor wa Rubavu, ntiyabashije kwitaba, ariko hari amakuru avuga ko yagiye muri uriya Murenge kuremesha inama n’abaturage.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo