Rubavu: Umugabo arashinjwa kwica umukobwa we amuziza ko yatinze gutaha

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko amuhoye ko yatinze gutaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 11/08/2021, uregwa, ari mu mudugudu wa Rukeri, Akagari ka Bihungwe, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yakoze icyaha cy’ubwicanyi, aho yishe umwana we w’umukobwa w’imyaka 15, akaba yaramwishe amunize, amuhoye ko yatinze gutaha.

Abaturanyi be bavuga ko batabaye bagasanga yarangije kumwica, bakavuga ko batazi icyo yakoresheje amwica kuko nta gikomere nyakwigendera yari afite, bityo bakaba bakeka ko yaba yaramunize.

Uregwa we avuga ko ari urushyi yamukubise ahita yitura ku kibambasi cy’inzu, yikubita hasi ahita apfa. N’ubwo uregwa ahakana ko atigeze aniga umukobwa we, raporo ya muganga igaragaza ko nyakwigendera yishwe anizwe.

InUbushinjacyaha buvuga ko mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko numero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo