Rubavu: Miliyoni zirenga 3 zatanzwe n’abaturage zo kwita ku Irondo zaburiwe irengero

Mu Karere Ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi haravugwa imikoreshereze mibi y’amafaranga atangwa n’abaturage ngo afashe mu kubacungira umutekano dore ko ari na yo avamo ahemba abakora Irondo ry’Umwuga.

Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye ko hagaruzwa amafaranga yatanzwe n’abaturage akaza kuburirwa irengero mu Murenge wa Gisenyi mu gihe kandi habonetse miliyoni 86 zitagira inyandiko zigaragaza inkomoko yayo.

Ni mu gihe hari kandi 3,173,00 bivugwa ko yaguzwe imyenda yahawe Abanyerondo ariko ntihagaragazwe inyandiko zisabwa zigaragaza uko yagemuwe n’Umukozi w’Umurenge ndetse ntiyuzuzwa ku ifishi y’ububiko nkuko biteganywa n’amabwiriza agenga imicungire y’Imali.

Ikindi ni uko Umurenge werekanye ko imyenda yoherejwe mu Kagali ariko ntibagaragaze umukozi w’Akagali wayitwaye ndetse ngo bagaragaze ko buri mukozi wese ukora Irondo yayakiriye akanayisinyira.

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu ikaba yarasabye ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste yandikirwa asabwa ubusobanuro ndetse ubuyobozi bw’Akarere busaba ko kuva ku Murenge kugeza ku Mudugudu bashakisha aya mafaranga ku buryo bwihuse.

Mu bisanzwe mu Rwanda hose abaturage batanga imisanzu uhereye ku rugo rw’umuturage igahurizwa hamwe ku rwego Murenge kugira ngo yifashishwe mu kubungabunga umutekano mu baturage mu Midugudu yabo.

Mu Bugenzuzi bwakozwe n’Akarere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi ku mikoreshereze y’aya mafaranga atangwa n’abaturage muri ubu buryo, ubuyobozi bwasanze yarakoreshejwe nabi ndetse nta n’inyandiko zigaragaza uko yakoreshejwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, NZABONIMPA Deogratias avuga ko inzego zose yaba Inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi y’Akarere n’Umurenge wa Gisenyi ari na wo ushinjwa kuyakoresha nabi, bemeranyijwe ko aya mafaranga agomba kugaruzwa gusa akongeraho ko ngo Komite Nyobozi ikibikurikirana.

Ati "Komite Nyobozi iracyabikurikirana kuko na none hari...ni amafaranga y’abaturage aba agomba kumenyekana uko yinjiye, uko yabonetse n’uko yakoreshejwe, hanyuma ababigizemo uruhare bose kuva kuri Komite ziba ku Mudugudu, Akagali n’Umurenge bakabibazwa".

"Kimwe mu murongo watanzwe ni uko agaruzwa, kuko usanga ari amafaranga atari menshi ariko yakoreshejweho na benshi, arareba abantu benshi ku buryo umubare wabo...na none tubashimira uruhare rwiza bagira, abenshi uganga abayakoresha nabi bitewe no kutamenya amategeko".

"Ibyo rero kuva ku rwego rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Umudugudu wa muntu wese uyahuza akayashyikiriza inzego zimukuriye, twabahaye amahirwe, twabahaye igihe cyo kugira ngo bisuzume na bo ayo bagarura bayagarure noneho dufate imyanzuro ya nyuma ariko twabanjue kugaruza umutungo w’abaturage".

Visi-Meya avuga ko umwanzuro wa nyuma uzafatwa hashingiwe ku mafaranga yamaze kugaruzwa, ati "Dushingiye ku yamaze kugaruzwa tuzafata imyanzuro dushyira mu bikorwa ibyasabwe n’Inama Njyanama".

Hagaragajwe kandi ko hari Miliyoni 86 zageze kuri Konti y’Umurenge wa Gisenyi ariko ngo ntihagaragazwe impapuro zigaragaza aho yavuye, hanagaragazwa ko kuba haba hatazwi umubare w’amafaranga agomba kwinjira n’ayo umuturage agomba gutanga, biri mu biteza ibi bibazo byose by’inyerezwa ryayo.

Ikindi gituma aya mafaranga anyerezwa ni ukuba ngo Konti zinyuzwaho ayo mafaranga y’Irondo ry’Umwuga zarafunguwe nta burenganzira butanzwe n’umugenga w’Imali ku rwego rw’Akarere, kuba abasinya kuri Konti batagengwa n’amabwiriza y’Imali, kuba amafaranga adakorerwa ibaruramari no kuba hadatangwa raporo ku buryo yinjira n’uko akoreshwa.

Hari kandi kuba umushahara w’abakora mu Irondo wari warahinduwe hagashyirwaho utandukanye n’uwemejwe n’Inama y’Umutekano, Inama Njyanama ikaba yarategetse ko umushahara usubizwa ku wemejwe n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigatangira kubahirizwa guhera mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2020.

Icyakora Visi-Meya we avuga ko bitumvikana ko amafaranga yajya kuri Konti adafite aho yavuye, ati "Ntabwo bibabo ibyongibyo burya iyo amafaranga ahari kuri Konti ya Leta cyangwa se y’Umurenge aba afite aho yavuye".

Avuga ko ibi bigaragaye, ngo abakora ubugenzuzi (Audit) baba baragize ubunebwe bwo kutamenya aho ayo mafaranga yavuye, akavuga ko kuba yaba ahari ntibimenyekane ari na ko yagenda ntibimenyekane gusa ngo bagiye kubikurikirana bimenyekane aho yavuye.

Ati "Twemeje ko tuyafite tutazi iyo yavuye ku rwego rw’Umurenge, ni nkuko yanagenda ntituzamenye ko yagiye hoya, ahubwo nk’Ubuyobozi bw’Akarere turashyira imbaraga mu kumenya aho yavuye kandi tuzabibatangariza".

Avuga ko nta mafaranga agera kuri Miliyoni 80 yajya kuri Konti adafite aho avuye, ngo ikigoranye ngo ni ukuba nta baturage batanga Miliyoni 80 mu kwezi kumwe cyangwa mu mwaka umwe.

Aya mafaranga akavuga ko ari aba yagiye yiyongera umwaka ku wundi ngo kuko n’iyo bakurikiranye basanga n’ubuyobozi bw’Imirenge buba buzi inkomoko y’igice kimwe cyayo ikindi butakizi kubera gusimburana k’ubuyobozi.

Visi-Meya yizeza ko barajwe inshinga no kumenya amafaranga yavuye he, azakora iki, yazanywe na nde, ryari kandi yagombaga gukora iki, asigaye azakora iki, bakazabona gutanga umwanzuro wa nyuma

UMUBAVU washatse kumenya icyo Gitifu w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste abivugaho, abwira umunyamakuru ko yabaza abamuhaye ayo makuru.

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo