Rubavu: Hari abagiye gufunga imiryango kubera abazunguzayi

Bamwe mu bacuruzi bo mu mugi wa Rubavu baravuga ko, kuba abakora ubucuruzi butemewe bwo gucururiza ku muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi, bazatuma bamwe mu bafite amaduka bafunga imiryango kubera ko babatwara abakiriya.

Abavuga ibi, ngo babishingira ku kuba ngo bamwe mu bazunguzayi baza gucururiza imbere y’amaduka yabo, andi rimwe na rimwe banafite ibicuruzwa biri muri aya maduka bityo umuguzi akagurira abo abona ahafi.

Mutuyimana Felicien yabwiye umunyamakuru ko we, bimubangamiye. Ati:" Nawe reba ubu bari gucuruza imyenda imbere y’iduka ryanjey kandi najye imyena urabona andayicuruza.Ubuse urabona hari abari kwinjira mu iduka ryanjye? birabangamye rwose."

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias, avuga ko hari ibyakozwe bijyanye no gufasha abazunguzayi.

JPEG - 159 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias

Ati:” Hari abo twagiye dushakira amasoko yo gucururizamo, kandi aho tugeze harashimishije. N’ababikora, baba bihishe kuko bazi ko bitemewe.”

Akaomeza avuga ko bazakomeza kubigisha ibyiza byo gukorera ahantu hatekanye, no kubashakira aho bakorera har ibikorwaremezo.

Ati:” aniba ubavanye ku maduka abadashobora kwishyurira ubukode, bakabona ahaciriritse bashobora gucururiza.”

Guca abazunguzayi mu bice bitandukanye ka Kigali, bisa nk’aho biri biri mu nzira nziza kuko bagiye bafashwa kubona amaoko yo gukoreramo.

Abo mu ntara nabo, bakaba bifuza ko nabo bahabwa ubufasha bakareka kwirirwa bakwepana na DASSO.

JPEG - 224.2 kb
Bamwe mu bazunguzayi bacururiza imbere y’amaduka
JPEG - 298.5 kb
Bamwe mu bafite amaduka barikoma abazunguzayi

Irebere Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo