Rubavu: Hari ababayeho nabi bitwa abana b’Inuma batekera abarobyi

Mu karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu masaha yose iminsi yose iyo uhageze uhabona abana bato bababa bateteka amafunguro aribwa n’abarobyi bakabihemberwa.

Aba bana bari mu kigero kiri hagati y’imyaka8 n’imyaka 17 y’amavuko.
Bamwe muri bo bavuga ko babikora ku bwo gushaka amaramuko, ari nacyo cyatumye bata ishuri.

Umwe witwa Habimana Evariste wo mu Kagari ka Rubona mu Murengebwa Nyamyumba yagize ati:” Maze amezi abiri ndi inuma, narigaga narivuyemo niga mu mwaka wa mbere segonderi. Inuma ni izina batwise kuko dutekera abarobyi n’abasare ibyo bararya bavuye kuroba kuko baba bashonje.”
Abana b'INUMA batekera abarobyi
Naho uwitwa Nzayikorera Janvier ufite imyaka 18. We ngo yavuye mu karereka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aza kuba Inuma ku Gisenyi.

Avuga ko kuba atiga akaba ari Inuma, ari uko yabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ati:” Ubumenyi bwabaye bucyeya nyine, byiyongera kubura amafaranga y’ishuri, sinakomeza kwiga mpita niyizira kuba Inuma hano. Mbese urebye, aba ari uburyo bwo gushaka amafaranga n’imibereho kuko ayo mbonye yose nyohereza mu rugo.”

Gusa akomeza avuga ko aramutse abonye ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri, yasubira kwiga.

Aba bana bavuga ko babayeho mu buzima bubi iyo ubarebye, ubona nta suku bafite yaba ku mubiri no ku myambaro. Ikindi ngo hari ubwo abo batekera banabambura.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterembere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias avuga ko batari babizi, ari amakuru mashya bamenye.

Yabanje guseka ati:”hahahaha… muduhaye amakuru, ubwo turaza kureba icyo dukora izo Numa tuzisubize mu ishuri. Ariko impamvu zituma abana bata ishuri ni nyinshi kandi zishamikiye ku bukene, ariko hari icyo twakoze kini duca ikibazo cy’abana bata ishuri kuko ubu abana biga turi ku kigereranyo cya 95%. Abo nabo, tugiye kubikurikirana.”
 Umuyobozi w'akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterembere ry'ubukungu Nzabonimpa Deogratias
Hirya no hino mu gihugu haginda havugwa imibare y’abana bata amashuri, bakigira gukorera amafaranga mu bishanga by’umuceri, icyayi, mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ibindi…..

Urugero rwa vuba aha, ni urwo mu karere ka Nyamasheke aho abana basaga 900 bataye ishuri.

Naho mu karere ka Huye ho, Mu mirenge yo mu Karere ka Huye habaruwe abana basaga 300 bataye ishuri mu gihembwe n’igice cy’umwaka w’amashuri wa 2019, biganjemo abo mu miryango y’abatemberezi (abapagasi).

Imibare iheruka gutangarizwa Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ubwo yari mu Karere ka Rubavu muri Gicurasi 2018, igaragaza ko mu mashuri abanza abana 3 533 bangana na 3.5% y’abiga na 495 (babarirwa kuri 2 % y’abiga) bo mu yisumbuye bataye ishuri.

Photo internet mu Kiyaga cya Kivu
Ubwato bw'abarobyi batakerwa n'INUMA


Bamwe mu bana bitwa INUMA batekera abarobyi n'Abasare





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo