Rubavu:Haravugwa  umwuka mubi hagati y’Abayobozi  icyoba ni cyose

Mu gihe imyiteguro y’amatora mu nzego zibanze irimbanyije, mu karere ka Rubavu haravugwa umwuka mubi kubera iyirukanwa ry’abakozi b’Akarere aho barimo gukorerwa dosiye bakirukanwa, umwe mu basabwe kwegura yabigaramye ndetse akomeza akazi.

Ku rundi ruhande umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yasabwe kwegura arabigarama ndetse ahita anakomeza akazi mugihe mugenzi we Kazendebe Heritier wa Nyamyumba yeguye ku bushake bwe.

Birimo guhwihwiswa ko nyuma yo kwanga kwegura Nyiransengiyumva Monique ashobora kuza gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB aho ubuyobozi bw’akarere bwarangije gutegura ibyaha.

Nimu gihe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’ iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias yari yavuze ko bagitegereje ko amabaruwa abageraho noneho ubusabe bwabo bwigweho kandi bazasubizwa byihuse.

Amakuru atugeraho ni uko ubwo aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko ari 2 bari bahamagajwe bagasabwa kwegura ku bushake bwabo ariko bikanirana hakiyambazwa umuryango wa FPR babarirwamo akaba ariho Kazendebe yandikiye ibaruwa naho Nyiransengiyumva Monique akanga gusinya asezera mu kazi ndetse kuri uyu munsi yakomeje akazi ke nk’ibisanzwe.

Bikomeje guteza umwuka mubi mu bakozi b’akarere ka Rubavu bikanga ko nabo bashobora kuza guhagarikwa mu mirimo aho bivugwa ko hari urutonde rw’abakozi barenga 30 bivugwa ko bashobora kuza guhagarikwa nyuma yaho kuri uyu wa Gatanu hari abo bivugwa ko bahawe amabaruwa abasezerera barimo Munyabuhoro Robert wo mu butaka ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo mu Murenge wa Kanama uheruka guhembwa moto.

Hari kandi umukozi w’Akarere ushinzwe ibidukikije, umukozi w’akarere ushinzwe ubuhinzi Bayingana Rigobert nuwari ushinzwe abakozi mu bitaro bya Gisenyi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François avuga ko niba uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yarakoze amakosa akwiye kuyabazwa aho gusabwa kwegura.

Ati "Kuki se babimusaba ? Niba yarakoze amakosa nibayamubaze yisobanure, hanyuma bakore icyo amategeko ateganya. Amategeko nakurikizwe muri mubyose kandi n’amakosa ahanwe."

Guverineri Habitegeko yavuze ko kuba umuyobozi yabazwa inshingano ze ari "amahitamo y’igihugu."

Yakomeje agira ati "Abanyamabanga nshingwabikorwa ni abakozi bagengwa na statut rusange igenga abakozi ba leta n’andi mategeko agenga abakozi ba leta n’imyitwarire yabo.

Ukwezi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo