Close MORE NEWS Rubavu: Dortoire y’abakobwa mu kigo cya G.S Mutura yafashwe n’inkongi y’umuriro UMUBAVU.com Umubavu Kuya 22-01-2021 saa 13:33' whatsapp Facebook Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yatwitse icumbi ry’abakobwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutura I mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba Ibikoresho birimo ibitanda 178, matelas 40, amavalisi, imyambaro byahiye. Icyateye inkongi ntikiramenyekana.Iyi nyubako yarimo abakobwa 227. Amakuru Umuryango wamenye nuko iyi nyubako yahiye ahagana saa munani na saa cyenda z’igicuku ubwo abanyeshuri bari baryamye bahaguruka bari guhunga. Bamwe mu banyeshuri bakomerekeye muri uku guhunga bakiza amagara yabo gusa nta n’umwe wahasize ubuzima nkuko bamwe mu batuye hafi y’iki kigo babibwiye Umuryango. Kugeza ubu hari gushakishwa uko aba banyeshuri bafashwa bagakomeza kwiga mu gihe inzego z’umutekano na REG nabo bari gukora iperereza ku cyateje iyi mpanuka. Inkongi y’umuriro si ubwa mbere yavugwa mu mashuri kuko tariki 21/06/2013 ikigo cy’imfubyi kitiriwe Mutagatifu Antoine kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze aho abana b’abakobwa barara harashya. Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo inyubako yararagamo abakobwa 280 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora( GSFAK), mu karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’igitondo bayizimya ibikoresho byabo byahiriyemo bayoberwa uwayitwitse. Ku wa 23 Mutarama 2019, igice cyari cyasigaye na cyo cyarahiye kirakongoka abana bacumbikishirizwa mu tundi tuzu, ku wa 10 Gashyantare kamwe karashya barakazimya, ku wa 6 Werurwe, ahararaga abakobwa icyenda harashya hose harakongoka bikomeza kuba amayobera. BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Rubavu: Dortoire y’abakobwa mu kigo cya G.S Mutura yafashwe n’inkongi y’umuriro UMUBAVU.com Umubavu Kuya 22-01-2021 saa 13:33' whatsapp Facebook Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, inkongi y’umuriro yatwitse icumbi ry’abakobwa mu Rwunge rw’amashuri rwa Mutura I mu Murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba Ibikoresho birimo ibitanda 178, matelas 40, amavalisi, imyambaro byahiye. Icyateye inkongi ntikiramenyekana.Iyi nyubako yarimo abakobwa 227. Amakuru Umuryango wamenye nuko iyi nyubako yahiye ahagana saa munani na saa cyenda z’igicuku ubwo abanyeshuri bari baryamye bahaguruka bari guhunga. Bamwe mu banyeshuri bakomerekeye muri uku guhunga bakiza amagara yabo gusa nta n’umwe wahasize ubuzima nkuko bamwe mu batuye hafi y’iki kigo babibwiye Umuryango. Kugeza ubu hari gushakishwa uko aba banyeshuri bafashwa bagakomeza kwiga mu gihe inzego z’umutekano na REG nabo bari gukora iperereza ku cyateje iyi mpanuka. Inkongi y’umuriro si ubwa mbere yavugwa mu mashuri kuko tariki 21/06/2013 ikigo cy’imfubyi kitiriwe Mutagatifu Antoine kiri mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyafashwe n’inkongi y’umuriro maze aho abana b’abakobwa barara harashya. Ku wa 20 Mutarama 2019, nibwo inyubako yararagamo abakobwa 280 mu Rwunge rw’Amashuri rwa Frank Adamson rwa Kibogora( GSFAK), mu karere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine z’igitondo bayizimya ibikoresho byabo byahiriyemo bayoberwa uwayitwitse. Ku wa 23 Mutarama 2019, igice cyari cyasigaye na cyo cyarahiye kirakongoka abana bacumbikishirizwa mu tundi tuzu, ku wa 10 Gashyantare kamwe karashya barakazimya, ku wa 6 Werurwe, ahararaga abakobwa icyenda harashya hose harakongoka bikomeza kuba amayobera. BAMFATIYEHO IMBUNDA NGO MVUGE ||ABARI GUKONGIRWA BARI GUFURUTA || BOBI WINE AKOZE AGASHYA Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Abaturage bo ku Muteremuko baravuga ko bahohoterwa n’umuyobozi wa FPR mu Kagari ka Itetero amakuru Idamange agiye kugezwa imbere y’urukiko amakuru Uwimana Abdul wamamaye muri Rayon Sports yafunzwe akekwaho gusambanya umugore w’abandi amakuru Musanze : Arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica abantu babiri abateye icyuma Amakuru yo hanze Uko USA yafashije uwari ukuriye Nissan gucika Ubuyapani atwawe mu ikarito amakuru Ghana: Pasiteri yapfiriye mu rusengero ari gusenga amakuru Inkoko yashinjwe ubwicanyi ifungirwa muri Gereza NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi