Rubavu-Busasamana: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero, barindwi bahasiga ubuzima

Abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, bakomwa imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge yahamije iby’aya makuru avuga ko abagabye iki gitero bataramenyekana, ndetse ko umuturage wakomeretse isasu ryamusanze iwe mu rugo ubu akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ibi byabereye haramutse inama y’umutekano yahuje abaturage. Ku ruhande rw’abateye bane bahaguye imirambo yabo yeretswe abaturage ngo barebe niba babazi.

Bari bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari abaturage ba RDC birimo amakarita y’itora.

Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri iki gihugu.

PNG - 681.9 kb
Ibyangombwa by’abitabye Imana bigaragaza ko ari abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
JUMAKWANZA NZIKA ERIC Kuya 10-12-2018

POLE SANA KWA SHIDA IYO