Rubavu:Bariguhunga ,,,.Abishwe na Nyiragongo bageze kuri  31

Imitingito y’ibipimo bitandukanye yakomeje kumvikana mu duce twa Goma muri DR Congo na Gisenyi mu Rwanda isenyera benshi ituma no mu mujyi wa Gisenyi hari abaturage bahunga.

Ibi ni ibikomeje gukurikira iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuwa gatandatu, abategetsi ba Kivu ya Ruguru bamaze kwemeza ko abapfuye bivuye ku iruka rya Nyiragongo ubu bamaze kuba 31.

Mu ijoro ryacyeye mu mujyi wa Gisenyi abaturage benshi baraye hanze batinya ko inzu zishobora kubagwira kubera imitingito, nk’uko umunyamakuru wigenga Patrick Maisha uhakorera abivuga.

Rwanda Seismic Monitor ivuga ko kuwa kabiri umutingito ukomeye wumvikanye ari uw’igipimo cya magnitude 5.3, ivuga kandi ko kuwa gatatu mu gitondo muri Gisenyi humvikanye imitingito ya 5.1 na 4.1.

Abaturage babarirwa mu magana kuwa kabiri bavuye mu mujyi wa Gisenyi bahungira mu bice bya Ruhengeri na Kigali kubera impungenge batewe n’iyi mitingito.

Muri Gisenyi isoko rirafunze, ubucuruzi bwinshi ntiburi gukora, banki nyinshi zirafunze ndetse ibitaro byimuriye serivisi zabyo zimwe n’abarwayi mu bitaro biri hafi nka Shyira na Ruhengeri.

Abategetsi mu Rwanda baraburira "kudakuka umutima,gukomeza kwitwararika, kwirinda ibihuha no kumva amakuru n’inama bagirwa n’inzego zibishinzwe." Bavuga kandi ko bakomeza gufata ingamba zo gutabara abagezweho n’ingaruka z’umutingito.

Clemence Umutoni umucuruzi wo mu kagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu avuga ko bamaze iminsi itatu barara hanze kubera ubwoba nk’uko bitangazwa na BBC.

Yagize ati: "Kuva byatangira turi kurara hanze, ntabwo wacuruza rero waraye hanze, turi gusaba ubuyobozi ngo butubonere aho twaryama n’uko twabaho."
Madamu Gakuru Mwajuma wo mu kagari ka Byahi inzu ze zirimo izo akodesha zari zimutunze zasenyutse ejo kuwa kabiri mu gitondo, asaba leta "kubarebana ijisho ry’impuhwe".

Ati: "Ibintu byifashe nabi cyane, kuva kuwa gatandatu turahangayitse, inzu nyinshi wabibonye ziri hasi, inzu zanjye zose zaguye."





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo