Rubavu: Ba Gitifu 10 b’Utugari birukanywe ku mirimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu byemeje ko kuva ku wa Mbere hari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bakomeje kwandika amabarwa asezera ku mirimo bari bashinzwe, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko hari imihigo batesheje, abeguye bamaze kuba 10.

Ni mu gihe ugaragaye ko utesheje imihigo mu nzego z’ibanze, akenshi utegekwa guhagarika imirimo n’ubwo abayobozi batemera ko abasezera akazi baba babitegetswe cyangwa ngo bashyirweho igitutu n’inzego zitandukanye, igisa na “Tour du Rwanda”, mu kweguza “kwirukana” abayobozi i Rubavu kigeze muri ba Gitifu b’Akagari.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ba Gitifu 10 basezeye akazi kuva ku wa Mbere kugeza ubu. Ku wa Kabiri abo ba Gitifu b’Utugari biriwe bisukiranya ku Karere batanga amabarwa yo gusezera.

Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imbereho y’abaturage avuga ko gusezera kuri ba Gitifu bamwe ari byo, ngo kubera impamvu zabo bwite.

Yagize ati ”Basezeye kuko badakwiriye kuba bakomeza, hashingiwe ku muvuduko w’iterambere, yabona ko atabishobara agahitamo gusezera.”

Akomeza avuga ko hari bamwe bashobora kuba basezeye kubera ko batesheje imihigo, atanga urugero nko kuba hari abakiri hasi mu gukusanya umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho bakiri munsi ya 60%, no kuba badashobora gushishikariza abaturage gahunda za Leta.

Hari bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari basezeye ku mirimo yabo bahishuriye Umuseke ko “bategetswe kwandika basezera akazi” nyuma yo kugaragarizwa amakosa bagiye bakora mu kazi.

Amakuru avugwa ngo ni uko abenshi bazize ibijyanye n’imyubakire yo mu kajagari ikomeje kugaragara muri Rubavu, bikekwa ko bagiye bakira indonke zaturukaga muri iki gikorwa kubera ko Umugi wa Rubavu uri mu ya kabiri kuri Kigali.

Inkuru zo kwegura kw’abayobozi mu nzego z’ibanze byahawe akazina ka ‘Tour du Rwanda’ mu Rwanda zari zimaze igihe ari nke mu itangazamakuru.

Mu kweguza abayobozi byahereye mu Majyaruguru hari muri Nzeri 2019, uwari Visi Mayor ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage muri Burera yandika agira ati "Sinkishoboye kwikorera ibibazo by’abaturage", Mayor n’Umwungirije i Musanze na bo bakurikiraho bo kubera imyitwarire mibi,

Tour du Rwanda yasimbukiye i Nyamasheke, Mayor atakarizwa ikizere na Njyanama aregura, biva mu Burengerazuba bigana mu Majyepfo, ab’i Nyamagabe na bo bamwe mu bakozi b’Akarere, ba Gitifu b’Imirenge n’abo Utugari barasezera ku mpamvu bwite, n’i Muhanga, uwari Mayor, Uwamariya Beatrice na we yandika agaragaza ko atagishoboye kwicara muri iriya ntebe y’icyubahiro mu bandi Bajyanama, aragenda.


Ibiro by’Akarere ka Rubavu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo