Rubavu: Amayeri bakoresheje binjiza  urumogi  mu Rwanda ntabwo yabahiriye

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu iratangaza ko ku wa kane tariki 5 Nyakanga uyu mwaka yafashe abantu babiri barimo kwijiza urumogi mu gihugu; amayeri bakoresheje kugira ngo badafatwa akaba atarabahiriye kuko Polisi yabatahuye bakimara kwambuka umupaka uhuza U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nyirahabimana Philomene yafatiwe mu kagari ka Nengo, mu murenge wa Gisenyi afite udupfunyika twarwo 662 arwambariyeho plante; naho uwitwa Basabose Innocent Polisi yamufatiye mu kagari ka Kivumu (Gisenyi) yahishe udupfunyika twarwo 246 mu intebe y’igare yarimo gusunika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abahatuye; aboneraho kubashima kubera uruhare bagira mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati,"Polisi ikibona amakuru ko aba bombi ari bamwe mu binjiza urumogi mu gihugu barukuye muri kimwe mu bihugu byo muri aka karere gihana imbibi n’u Rwanda, yashyizeho uburyo bwo kurubafatana. Ubwo bari bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Polisi yarabasatse; ibasangana urumogi rungana kuriya, ibashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha."

Mu butumwa bwe, CIP Gasasira yagize ati,"Polisi ntihwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza magingo aya haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza ntibite ku ngaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Ababyishoramo baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."

Yibukije ko gushora amafaranga mu biyobyabwenge ari ukwikururira igihombo n’ubukene kuko iyo bifashwe biramenwa, ibindi bigatwikwa; kandi ko umuntu ubifatanywe afungwa; kandi agacibwa ihazabu.

CIP Gasasira yavuze ko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina ari bimwe mu byaha bikorwa ahanini n’abanyoye urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora.

Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu biyobyabwenge; ni ukuvuga ababyinjiza mu gihugu, ababikwirakwiza babikura hamwe babijyana ahandi, ababicuruza n’ababikoresha ko n’iyo bakoresha amayeri ameze ate bazafatwa kubera ko iyazi; ikaba igira inama ababikora kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo