Close MORE NEWS Rubavu: Afunzwe nyuma yo kwiyita Komanda wa Polisi akambura abamotari UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-10-2020 saa 08:33' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa Sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari. Yafashwe tariki ya 25 Ukwakira ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari Umuyobozi wa Polisi muri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi. Yagize ati “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasanteri ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri moto amubwira ko ari Komanda wa Sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.” CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana. CIP Karekezi yagize ati “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri Sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.” Mutuyimana yahise asanganwa moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu. Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera. ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
Rubavu: Afunzwe nyuma yo kwiyita Komanda wa Polisi akambura abamotari UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-10-2020 saa 08:33' whatsapp Facebook Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi mu Kagari ka Rusiza yafashe Mutuyimana David wiyitaga komanda wa Sitasiyo ya Bugeshi akambura abamotari. Yafashwe tariki ya 25 Ukwakira ubwo yari amaze kwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu n’ibyangombwa bya Moto umwe mu bamotari. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko kugira ngo Mutuyimana afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari yari amaze kwambura amubwira ko ari Umuyobozi wa Polisi muri Sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi. Yagize ati “Ku mugoroba wa tariki ya 25 Ukwakira Mutuyimana yahagaritse umwe mu bamotari bakorera mu gasanteri ka Bugeshi amwambura ibyangombwa asanga hari bimwe mu byangombwa adafite amwaka amafaranga ibihumbi icumi umumotari yamubwiye ko ntayo afite. Mutuyimana yahise ahamagara nyiri moto amubwira ko ari Komanda wa Sitasiyo ya Bugeshi amusaba kumwoherereza amafaranga ibihumbi 10 kugira ngo arekure Moto ye.” CIP Karekezi akomeza avuga mu gihe nyiri moto yari atarohereza amafaranga, Mutuyimana yahise yambura moto umumotari, ikofi yarimo amafaranga ibihumbi 5 ndetse n’ibyangombwa byose arabijyana. CIP Karekezi yagize ati “Umumotari yabonye Mutuyimana amujyaniye moto n’ikofi irimo ibyangombwa n’amafaranga yihutiye kuza kuri Sitasiyo ya Polisi gutanga amakuru abaza niba Polisi y’u Rwanda ariko isigaye ikora. Abapolisi bahise bajya gushaka Mutuyimana bamusanga mu kabari arimo kunywa inzoga.” Mutuyimana yahise asanganwa moto n’ibyangombwa by’umumotari ariko amafaranga yo yari yatangiye kuyanywera. Yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu ko serivisi za Polisi zitangwa mu mucyo, ko nta mupolisi waka amafaranga umuturage kugira ngo amuhe serivisi cyangwa ngo amwake amande atagira inyemezabwishyu. Yakanguriye abaturage kuba maso kuko hadutse abantu bakora ibyaha biyitirira inzego z’umutekano. Yabasabye kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo abo bantu bafatwe bashyikirizwe ubutabera. Mutuyimana David arakekwaho ubwambuzi no kwiyitirira urwego adakorera. ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika