Rubavu: WASAC igiye gukemura ikibazo cy’abishyuzwa amafaranga menshi y’ifatabuguzi

Mu gihe hirya no hino mu gihugu, bamwe mu bafatabuguzi b’amazi binubira izamuka ry’ibiciro ndetse no kwishyuzwa amafranga menshi bavuga ko batazi aho akomoka, ubuyobozi bukuru bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) burabizeza ko iki kibazo kiri munzira yo gucyemuka ku buryo burambye.

Nk’uko muri uyi minsi bikunze kugarukwaho na bamwe mu bafatabuguzi b’amazi, binubira izamuka ry’ibiciro n’uko bishyuzwa amafaranga yayo bakoresheje ku buryo batazi, ibintu bavuga ko ku bwabo babibona nk’ibidasobanutse.

Abo twaganiriye bo mu Karere ka Rubavu bifuza ko ibiciro by’amazi byagabanuka kandi bakajya bahabwa n’inyemezabwishyu ikozwe ku buryo bwizewe.

Kuri iki kibazo umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihu gishinzwe gukukwirakwiza amazi, isuku n’isukura, Eng. Aime Muzora, arizeza abafatabuguzi ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka ku buryo burambye nk’uko abisobanura.

Muri Gicurasi umwaka wa 2019 nibwo ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro mu Rwanda, RURA, kubufatanye n’izindinzego, kibukije ko ibiciro by’amazi ubu bigabanyije mu byiciro bitatu hashingiwe ku ngano y’amazi umufatabuguzi akoresha.

Icyiciro cya mbere ni abakoresha meterokibe zitarenze eshanu ku kwezi bishyura amafaranga y’u Rwanda 340 kuri meterokibe imwe.

Icya kabiri ni 720Frw/m³ ku bakoresha meterokibe ziri hagati y’esheshatu na 20 m³ ku kwezi, naho icya gatatu ni 845Frw/m³ ku bakoresha amazi ari hagati ya meterokibe 21m³ na 50m³ ku kwezi.


Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo