Rubavu: Abaturage babujijwe kujya i Goma mu guhangana na Ebola

Abaturage benshi bari ku mupaka wa Gisenyi na Goma aho bangiwe kwambuka kuva mu gitondo, bavuga ko hari kwambuka abafite ibyangombwa byo gukorera muri Kongo gusa, abanyekongo bava i Goma bo barinjira mu Rwanda.

Ejo ku wa Mbere, abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, umuyobozi mukuru wa Polisi n’abayobozi b’ingabo bakoze inama n’abahagarariye abaturage bababwira ko bagomba kugabanya ingendo zitari ngombwa i Goma muri Kongo.

Umwe mu bari muri iyo nama yabajije Minisitiri uko bazabaho nibangirwa kujyayo kuko batunzwe n’ubucuruzi hagati y’iyi mijyi yombi isa n’ifatanye.

Hari impungenge nyinshi ko indwara ya Ebola ishobora kuva mu mujyi wa Goma ikagera mu Rwanda kubera urujya n’uruza rukomeye rushingiye ku bucuruzi hagati y’iyi mijyi.

Umuturage witwa Juma wari uri ku mupaka yabwiye BBC ko batababwiye impamvu bangiwe kwambuka kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo uyu munsi.

Bwana Juma yagize ati "Bakwiye kudufungurira kuko barebye nabi twakwicwa n’inzara, kandi aho kwicwa n’inzara wakwicwa n’ibindi byose".

Umugore wanze kuvuga izina rye yagize ati "Ubuse uyu munsi turarya? Ubuse abana banjye barara bariye? Icyo dusaba ni uko badufungurira tukajya iyo twajyaga".

Uyu arakomeza ati "Umukongomani ari kuzamuka aza mu Rwanda agahaha, kandi tukumva ko Ebola muri Kongo ariho iri guturuka, kuki bari kwemera ko bayizana mu Rwanda twe bakanga ko tujya muri Kongo? si ikibazo?"

Aba baturage bavuga ko umuntu uri kwemererwa kwambuka ari ufite icyangombwa (Carte de Service) cyemeza ko akorera muri Kongo. Abenshi ngo ni abakorayo imirimo y’ubucuruzi n’ubupagasi idasaba icyangombwa cy’akazi

Dukuzumuremyi Didier avuga ko yazindutse agiye i Goma aho akora imirimo yo gupakira imodoka nini ariko bamutegetse gusubira inyuma

Ati "Abakongomani barambuka bakaza bakagura ibintu hano Mbugangari bagasubira iwabo, ariko twebwe Abanyarwanda banze ko twambuka kandi niho turira [tubona imibereho]".

Mu gikorwa kijyanye n’isuku n’umutekano mu ntara y’Iburengerazuba cyabaye mu gitondo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabwiye abaturage ko bagomba guhindura imyitwarire muri iki gihe hari Ebola hakurya.

Yagize ati "Ushobora gushaka gukorera ibihumbi bibiri ku munsi ariko ukiyica, ugatesha ubuzima umuryango wawe ndetse natwe twese tukabura ubuzima bwacu".

Arakomeza ati "... babivuze ko atari ngombwa kujyayo [Goma], ...dukwiye kugira bacyeya baduhagararira abandi tugasigara dukora cyane ahubwo, si ngombwa ngo twese tujye gukora icyo umuntu umwe yashobora".


Abaturage ku mupaka babujijwe kwambuka

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo