Rubavu: Abantu 5 bapfiriye mu mpanuka y’ikamyo yagonganye na RAV4

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Kane taliki 20 Kanama, 2020 ikamyo yagonganye n’imodoka nto yo mu bwoko bwa RAV4 abantu batanu, bari muri izo modoka zombi bahasiga ubuzima nk’uko ababibonye babyemeza.

Ivatiri yavaga kuri Mahoko izamuka yerekeza mu karere ka Musanze yagonganye n’ikamyo yamanukaga yerekeza kuri Mahoko, abari mu ivatiri ndetse n’abari mu ikamyo bose bahasiga ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Tuyishime Jean Bosco avuga ko abantu 3 bari muri RAV bahise bapfa, kimwe na babiri bari mu ikamyo.

Ati “Ni batanu bitabye Imana, turacyakurikirana icyateye impanuka, ikamyo yuriye ivatiri andi makuru ni Polisi yayatangaza, abapfuye ni ababibonye babitubwiye.”

Iriya mpanuka yabereye ahitwa Bazirete ku rugabano rw’Imirenge ya Nyakiliba na Kanzenze muri Rubavu.

Hari amakuru avuga ko ikamyo yabuze feri igonga iriya vatiri yo mu bwoko bwa RAV4.

Mu karere ka Rubavu hakunze kubera impanuka z’amakamyo acika feri, iheruka akaba ni iyo Kuwa 15 Gashyantare 2020 mu Kagari ka Nengo, mu Mudugudu wa Gikarani, Umurenge wa Gisenyi ubwo Ikamyo ifite ibiyiranga (Plaque) byo muri Tanzania yagongaga ibitaro bya Gisenyi mu masaha yo ku manywa ihitana abantu batatu.


Amafoto agaragaza ko ikamyo yuriye imodoka nto ya RAV4

Raissa umukobwa wa Victoire Ingabire avuze ibyo yabonye mu Rwanda anatanga inama zikomeye cyane:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo