Close MORE NEWS Rubavu: Abana 4 babuze muri 2018 bakaboneka barapfuye, RIB yafunze 2 bakekwaho kubica UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-11-2021 saa 08:33' whatsapp Facebook Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’abana bane bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu baheruka kuboneka barapfuye nyuma y’imyaka itatu baraburiwe irengero. Imibiri y’aba bana yabonywe tariki 31 Ukwakira, 2021 ubwo abaturage bari bakurikiye umujura wari wibye inkoko maze akajya kwihisha mu buvumo buherereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, abaturage bari bamwirutseho nibwo babonyemo imirambo ya bariya bana. Abagabo babiri batawe muri yombi na RIB, ni Kavaruganda Francois na Nzabanita Jonas, bakaba bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’aba bana kuko aribo babonywe bari kumwe n’aba bana bwa nyuma. Itabwa muri yombi ry’aba bagabo ryahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry. Yagize ati “Tariki ya 2 Ugushyingo 2021, RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho kuba ari bo bishe abo bana bane, bikekwa ko abo bana bishwe n’aba bagabo tariki ya 15 Nzeri 2018 kuko aribwo baburiwe irengero. Icyo gihe abaturage bashinje aba bagabo ko ari bo babonywe bwa nyuma bari kumwe n’aba bana.” Ubwo aba bana bane baburirwaga irengero ku wa 15 Nzeri 2018, aba bagabo babiri bahise batabwa muri yombi barafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu, gusa baje kurekurwa n’Urukiko nyuma y’amezi 8 kubera kubura ibinyetso bihagije. Ubwo iyi mibiri y’aba bana yabonwaga mu buvumo nyuma y’imyaka itatu aba bagabo bakaba barahise baba mu bakekwa kuba barabishe. Nyuma y’uko RIB yakiriye amakuru y’iyi mibiri y’aba bana yabonywe mu buvumo, hahise hafatwa ibimenyetso ku mibiri y’abana n’ababyeyi, ijyanwa muri Laboratory y’ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo hapimwe niba iyo mibiri ihuye n’ababyeyi babo. Umuseke Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Rubavu: Abana 4 babuze muri 2018 bakaboneka barapfuye, RIB yafunze 2 bakekwaho kubica UMUBAVU.com Umubavu Kuya 4-11-2021 saa 08:33' whatsapp Facebook Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’abana bane bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu baheruka kuboneka barapfuye nyuma y’imyaka itatu baraburiwe irengero. Imibiri y’aba bana yabonywe tariki 31 Ukwakira, 2021 ubwo abaturage bari bakurikiye umujura wari wibye inkoko maze akajya kwihisha mu buvumo buherereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, abaturage bari bamwirutseho nibwo babonyemo imirambo ya bariya bana. Abagabo babiri batawe muri yombi na RIB, ni Kavaruganda Francois na Nzabanita Jonas, bakaba bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’aba bana kuko aribo babonywe bari kumwe n’aba bana bwa nyuma. Itabwa muri yombi ry’aba bagabo ryahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry. Yagize ati “Tariki ya 2 Ugushyingo 2021, RIB yafunze abagabo babiri bakekwaho kuba ari bo bishe abo bana bane, bikekwa ko abo bana bishwe n’aba bagabo tariki ya 15 Nzeri 2018 kuko aribwo baburiwe irengero. Icyo gihe abaturage bashinje aba bagabo ko ari bo babonywe bwa nyuma bari kumwe n’aba bana.” Ubwo aba bana bane baburirwaga irengero ku wa 15 Nzeri 2018, aba bagabo babiri bahise batabwa muri yombi barafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu, gusa baje kurekurwa n’Urukiko nyuma y’amezi 8 kubera kubura ibinyetso bihagije. Ubwo iyi mibiri y’aba bana yabonwaga mu buvumo nyuma y’imyaka itatu aba bagabo bakaba barahise baba mu bakekwa kuba barabishe. Nyuma y’uko RIB yakiriye amakuru y’iyi mibiri y’aba bana yabonywe mu buvumo, hahise hafatwa ibimenyetso ku mibiri y’abana n’ababyeyi, ijyanwa muri Laboratory y’ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo hapimwe niba iyo mibiri ihuye n’ababyeyi babo. Umuseke Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi