Rubavu:Abamotari baratabaza kubera igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu bavuga ko bahangayikishishijwe n’izamuka ry’igiciro cy’ubwizingizi bw’ibinyabiziga kibubye inshuro zirengaho gato ebyiri kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021.

Abahagarariye bimwe mu bigo bitanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga mu Rwanda ntacyo bavuze kuri iki kibazo nubwo radio Isangano yabasabye gusobanura iryo zamuka.Cyakora umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda(ADECOR) bavuga ko ari ikibazo gikeneye ubuvugizi.

Buri kinyabiziga kiba kigomba gutanga amafaranga y’ubwishingizi bwacyo buri mwaka mu bigo bitanga ubwishingizi bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Rubavu baravuga ko ubu amafaranga batanga y’ubwishingizi yazamutse cyane mu buryo batazi.

Dusengumuremyi Aloys agira ati”Twe duhura n’imbogamizi mu bijyanye n’ubwishingizi kuko bwarazamutse cyane kandi akazi k’ikimotari kagiye kagabanuka bitewe n’ikibazo cya Covid -19”.

Murabira Albert agira ati”Ikibazo ubungubu kiduhangayikishije ni ibiciro bya assurance (ubwishingizi)bizamuka ,ubu tuvugana assurance yikubye inshuro zisa n’izirenga ebyiri “.

Aba bamotari bavuga ko ibi birikubagiraho ingaruka bidasize n’abagenzi batwara.

Dusengumuremyi Aloys agira ati”Ingaruka ni uko turikubura uburyo twagura ubwishingizi kuko bwazamutse kandi gutwara ikinyabiziga kitagira ubwishingizi byagira ingaruka ku mugenzi dutwaye ndetse natwe ubwacu tukabura aho twabariza turamutse duhuye n’impanuka”.

Mvuyekure Emmanuel agira ati”Rwose mudukorere ubuvugizi”.

Radio Isangano yabajije bimwe mu bigo bitanga ubwishingizi birimo SONARWA na Radiant ariko ubuyobozi bwabyo byombi butuburira umwanya. SONARWA yasabyeko yohererezwa ibyo dushaka kuyibaza nyuma yo kubibona irinumira.RADIANT umuyobozi wayo nyitigeze yitaba telefoni y’umunyamakuru kugeza iyi nkuru ikozwe.

Ndizeye Damien,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi mu Rwanda (ADECOR)avuga ko iki kibazo bakimenye bakaba barikugikorera ubuvugizi.

Agira ati”Ubundi ibiciro ntago bizamuka bene kariya kageni ,birakabije cyane kuko usanga abantu bafite amamoto benshi bagiye kubivamo kandi yari sector(igice)nziza ifasha abantu benshi murirusange kugirango biteze imbere ;icyo twavuga nk’abakora ubuvugizi cyane cyane ku ba consumer(abaguzi)ni uko leta yagira uko itabara hakiri kare”.

Damien akomeza agira ati”ubuvugizi twarabutangiye ,twagaragaje ingaruka ziri muri assurance(Ubwishingizi)cyane cyane ko abanyarwanda benshi batari bitabira ibintu by’ubwishingizi ariko baprofita(bafatirana) ab’ibinyabiziga cyane kugirango abe aribo batanga amafaranga y’ikirenga kandi nabo nyine urabyumva ntago baba banezerewe kubaca amafaranga menshi ;ntago ari byiza rero ko ibiciro biguma kuzamuka muri za assurance nta n’impamvu ibigaragaza yatuma ibiciro bizamuka”.

Amakuru atangwa na bamwe mu batwara abagenzi kuri moto ni uko ubwishingizi bw’ibinyabiziga kuva mu mwaka wa 2020 bwari ku mafaranga 91.670 Rwf ku mwaka agera ku 150.700 Rwf mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2021, mu kigo cy’ubwishingizi cya SONARWA naho muri Radiant yavuye ku mafaranga 66000, agera kuri 80.000 Rwf, ubu ageze ku 125.000 mu gihe cy’amezi atanu akaba azamuwe inshuro 3.
Ntitwashoboye kumenya uko bihagaze mu bindi bigo bitanga ubishingizi bw’ibinyabiziga hano mu Rwanda.

Ivomo:Radio Isangano





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Matsiko Kuya 21-05-2021

Rwose ibi bintu biragoye ibiciro ni imurengere.abafite Moto za promenade et affaire nukutwigirizaho nkana

Matsiko Kuya 21-05-2021

Ibi biciro biteye ubwoba pe. Nawe se uzafata Moto y’ubucuruzi uyishyuze nkiya promenade idakora ubucuruzi Atari ikibazo? Ngo abamotari bafatwa bbakorera amafaranga Kandi bafite assurance promenade. Nibabahane ariko uyigendaho kugirango Arica akazi ke n’akabandi, ntibyumvikana rwose. Mukomeze kudukorera ubuvugizi

C Kuya 19-05-2021

Bigeze Kuyazamura, abantu barataka. Icyo gihe, ayo bari bongeyeho bayagabanyije kabiri, bavuga bazayongera buhoro buhoro mpaka bashyitse Ku yo bari bemeranyijweho na BNR. Icyo ni cyo bari gukora none. Gusa ni menshi pe.