Rubavu:Abagabo batanu  barashwe bagerageza kwinjira mu Rwanda

Abagabo batanu barashwe n’Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri Batayo ya 63 nyuma yo kubakekaho kuba abanzi b’igihugu ubwo binjiraga banyuze mu nzira zitemewe bikoreye n’imifuka y’urumogi.

Umwe muri bo yahise apfa abandi basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho baribaturutse

Ibi byabereye mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari,umudugudu wa Rwanshungwe mu rukerera rwo ku cyumweru tariki 2 Gicurasi 2021.

Uwarashwe agahita yitaba Imana ni Tuyisenge Jacques wari ufite imyaka 25 akaba akomoka mu murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Busigari akaba yari afite ibiro 10 by’urumogi n’ibizingo bibiri by’insinga z’amashanyarazi.

Umuyobozi wa Brigade ya 201 ikorera mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Col David Bukenya Ngarambe yasabye abaturage kwirinda kwijandika muri magendu, kwirinda guca mu nzira zitemewe, gutanga amakuru kare mu gihe babonye abantu basohotse mu gihugu mu buryo butemewe.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique yasabye abaturage guhindura imyumvire bakishyira hamwe leta ikafabasha kwiteza aho kujya gukora ibitemewe.

Ati “Mugomba guhindura mukishyira hamwe mugakora ibikwiye leta izabafasha. Mugomba kugarura umutima wo gukorera mu gihugu mukirinda gukora ibitemewe muca mu nzira zitemewe’’.

Imbibi zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mirenge ya Rubavu na Cyanzarwe hakunze kurasirwamo abaturage bagerageza kwinjira mu gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko abenshi muri bo bakaba ari abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge. Batanu bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe kitarenze amezi abiri.

Ivomo:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Xxx Kuya 5-05-2021

Dore nuko kwa Habyalimana birirwaga barasa abantu babashinja ngo ni inyenzi,none namwe mwirirwa mugura imbunda zo kurasa abaturage ngo ni abanzi bigihugu bivuze ko rero nta Habyalimana nta Kagame mwese muri bamwe uruzabarasa namwe rurabategereje nkuko murubikira abandi mukabicira igihe mushakiye ni nako namwe igihe kigeze bizabagendekera kuko Imana yanyu ninayo Mana yabo mwica

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh Kuya 4-05-2021

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh