Rubavu: Abagabo babiri barafunze nyuma yo gufatanwa udupfunyika 276 tw’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuwa kabiri taliki ya 19 Kamena 2018, yafashe abagabo babiri bari bafite urumogi ruri mu dupfunyika 276 . Aba bagabo bafatanwe urwo rumogi bari bakoresheje amayeri atandukanye yo kuruhisha ariko umugambi wabo urabapfubana.

Abafashwe ni Uwera Gabriel w’imyaka 29 yafatanywe udupfunyika (boules) 218 tw’urumogi turi mu nkweto yari yambaye, akaba atuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi,akagari k’Umuganda,umudugudu w’Umunyinya.

Undi ni uwitwa Sinumvayabo Jean Baptiste w’imyaka 56 wafatanwe udupfunyika 58, we yari yarwambaye mu masogisi ye ku buryo bitari byoroshye kumutahura kubera ipantaro yari yarengejeho. Nawe akomoka mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rugerero,akagari ka Rwaza,umudugudu wa Gashovu.

Aba bagabo bombi bakaba bafatiwe mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangali mu mudugudu wa Gasutamo, baruvanye mu gihugu cy’abaturanyi. Ubu aba bagabo bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi Gisenyi aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko ugufatwa kwabo kwaturutse ku makuru Polisi yahawe n’abaturagebari bamaze kwambuka umupaka bavuye mu kazi kabo ko hari abagabo babiri basize inyuma bakeka ko baba bafite ibiyobyabwenge bavanye hakurya y’umupaka.

Aha yagize ati” Nk’uko bisanzwe, nyuma yo guhabwa ayo makuru Polisi ikorera ku mupaka yasatse abantu bose binjiraga, nibwo basanganaga aba bagabo urwo rumogi barwambariyeho mu nkweto no mu masogisi”.

Yagize ati” Umwe muri abo bagabo witwa Uwera Gabriel asanzwe yari asanzwe ari kuri lisiti y’abantu bakekwagaho ubucuruzi bw’urumogi muri kariya gace ka Gisenyi. Turashimira abaturage kubera amakuru baduhaye yatumye turumufatana. Turasaba ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza tukarushaho gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye”.

CIP Gasasira yakomeje asaba abakishora mu bucuruzi no gutunda ibiyobyabwenge nk’urwo rumogi kubireka kuko nta kindi bibazanira kitari ukubahombya no gufungwa mu gihe bafashwe, bigateza ubukene ku miryango yabo no ku gihugu muri rusange.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo