Rubavu: Abacururiza Cross Border Market bari guhatirwa kuyoborwa n’abacyuye igihe

Abaturage batandukanye bacururiza mu Isoko Mpuzamipaka rya Rubavu ’Rubavu Cross Border Market’ barashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubashyiraho igitugu bubategeka ko bagomba kuyoborwa n’ubuyobozi bwavuyeho mu gihe hari abatowe bagomba kuyobora, Akarere ko kakavuga ko ngo amatora asheshwe.

Aba bacuruzi bavuga ko batemera kuyoborwa n’ubuyobozi bwacyuye igihe kandi bafite Komite nshya yatowe cyane ko ngo batanacururiza hamwe na bo ngo babe bamenya akababaro bafite.

Ibi byose byatangiye nyuma yuko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya asuye abacururiza muri iri soko bakamubwira ibibazo bafite birimo imisoro bakwa n’Akarere kandi ngo badakora neza no kutabasha kohereza ibicuruzwa byabo mu Mujyi wa Goma muri RDC.

Ubwo aba bacuruzi basurwaga na Minisitiri Soraya, bavuga ko Akarere ngo kari kateguye umucuruzi witwa Uwase Yvonne nk’uhagarariye abacuruzi kandi yaravuye ku buyobozi hirengagijwe ko hari komite nshya yatowe iyobowe n’uwitwa Mutuyimana Providence.

Umwe mu bacururiza muri ririya soko waganiriye n’UMUBAVU, yavuze ko hatowe Komite nshya nyuma yuko bagaragarije Akarere ko bafite Komite idakorera mu isoko nk’ibituma badakorerwa ubuvugizi.

Ati "Twagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ko dufite Komite idakorera mu isoko akaba ariyo mpamvu nta buvugizi tubona, dukomeza kubigaragaza mu nyandiko ariko tuza gusubizwa n’Urugaga rw’Abikorera-PSF na yo kuko twari twayandikiye tuyigaragariza ikibazo".

"PSF iza kudufasha gushyiraho ubuyobozi ku itariki 07 Nzeri 2020, baza bahagarariwe n’umukozi w’Akarere ushinzwe ishoramari, Mwiseneza Emmanuel none kugeza uyu munsi umukozi w’Akarere (Maniraguha Jean de Dieu, ushinzwe iterambere ry’umurimo mu Karere ka Rubavu) yahamagaye iyo Komite nshya yose ayibwira ko nibatayoboka bazava mu isoko bakagenda kuko Komite y’ubushize ariyo azakorana na yo ngo twebwe ntazakorana natwe".

Hari icyo bifuza, ati "Turifuza ko hajyaho ubuyobozi bukorera mu isoko, bwadufasha ubuvugizi tukareba n’ukuntu twakorera publicite isoko ryacu tukareba uburyo twakora".

Ese hari inyungu Akarere gafite mu gusubizaho ubuyobozi bwavuyeho, hari ikibyihishe inyuma se, ati "Ntabwo tubizi ariko turabona hari ikibyihishe inyuma twebwe ntabwo twapfa kukimenya".

Mutuyimana Providence na we ucururiza mu isoko mpuzamipaka rya Rubavu ari na we watorewe kuyobora aba bacuruzi, agaruka ku kuba bari bagaragarije Akarere ko bakeneye ubuyobozi bukorera mu isoko bubavuganira ndetse bikaza gushyirwa mu bikorwa nyuma bakaza gutungurwa no kumva Akarere kavuga ko ngo ubwo buyobozi butemewe.

Avuga ko ubuyobozi bwari bwatowe bwari bwishimiwe n’abacuruzi ariko nyuma umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ishoramari akaza guhamagara iyo komite nshya avuga ko ngo ubwo buyobozi butemewe ngo ko Akarere ko gashaka gukorana n’ubuyobozi budakorera mu isoko.

Ntibumva impamvu y’ibyo, ngo ni akarengane, bagasaba Akarere ko kakwemerera Komite yatowe ikorera mu isoko izajya yumva ibibazo byabo gukora, ati "Twebwe icyo dusaba ni uko ubuyobozi bw’Akarere bwaza bukaduhereza Komite, Komite yacu twatoye bakayireka igakomeza igakora kuko ni ubucuruzi bukorera mu isoko buzajya bumenya n’ibibazo duhura na byo mu isoko umunsi ku wundi".

Ku kuba umukozi w’Akarere afatanyije na PSF baraje bagashyiraho ubuyobozi bushya nyamara undi akaza akavuga ko ubwo buyobozi butemewe, avuga ko ngo hari abacuruzi bagiye batizwa imyanya mu isoko bityo ngo babona butangiye kuvumbura amanyanga bakora, bagahera aho babwanga.

Ku murongo wa Telefoni UMUBAVU washatse kumenya icyo umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe iterambere ry’umurimo, Maniraguha Jean de Dieu abivugaho dore ko ari na we ushyirwa mu majwi n’abacururiza muri Cross Border Market ko ari we wahamagaye Komite nshya yashyizweho na PSF ifatanyije n’umukozi w’Akarere ushinzwe ishoramari ayibwira ko ngo itemewe, avuga ko ngo atavugira Akarere twavugisha Meya.

Ni mu gihe Meya wa Rubavu, HABYARIMANA Gilbert yabwiye UMUBAVU ko ari mu kiruhuko ariko ko agiye gukurikirana iki kibazo akamenya uko giteye.

Turakomeza kugerageza, icyo ubuyobozi bw’aka Karere budutangariza kuri iki kibazo turakibagezaho.

Isoko Mpuzamipaka rya Rubavu (Rubavu Cross Border Market) riherereye ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Rifite imyanya 192 harimo n’ububiko bugezweho n’ibyumba bikonjesha bitanu.

Iri soko ryo mu Karere ka Rubavu ryuzuye muri 2019 ritwaye miliyoni 3$, mbere y’icyorezo cya Covid 19 rikaba ryarakoreshwaga n’abaturage ibihumbi 55 bambukiranya umupaka muto uhuza u Rwanda na RDC.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo