Rtd Capt Ndahiro Logan umwe mu barwanye urugamba yapfuye

Rtd Capt Ndahiro Logan umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu wananditse igitabo kivuga ku mateka yarwo, akaba yari asigaye ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Ndahiro yahuye n’uburwayi bukomeye bwa cancer yo mu maraso ko ariyo yazize. Yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane.

Capt. Ndahiro Logan yavukiye mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare mu 1951, yize amashuri ye muri Uganda nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuzima.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, aza gusezererwa mu ngabo afite ipeti rya Captaine. Yakoze ibikorwa bitandukanye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko anandika igitabo kivuga ku rugamba rwo kwibohora cyitwa “Inzira y’inzitane yo kwibohora kw’abanyarwanda”.

Rtd Capt Ndahiro Logan yinjiye urugamba rwo kubohora igihugu afite imyaka 39, yigeze kubwira IGIHE ko impamvu yanditse iki gitabo ari ukugira ngo urubyiruko ndetse n’abandi bantu batandukanye basobanukirwe n’ibyaruranze.

Ndahiro yari asigaye ari umwe mu badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda izarangira mu 2023, aho ariwe wari mukuru mu myaka muri bose. Yari ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi abarizwamo.

Mu mirimo yakoze harimo ko kuva mu 1994 kugera mu 2001, yari umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe, 2002 – 2003 akorera Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubutabazi (International Rescue Committee) aho ariwe wari uhagarariye ku rwego rw’igihugu ibikorwa byo kurwanya agakoko ka Sida.

Yakoze kandi mu yindi miryango itegamyiye kuri leta harimo nka Global Fund no mu mushinga wari ugamije kwegereza ubuyobozi abaturage.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo