Robert Mugabe yapfiriye muri Singapore aho yavurirwaga

Umukambwe Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu ku myaka 95, nyuma y’igihe avurirwa muri Singapore indwara itaratangajwe.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje kuri Twitter itabaruka rya Mugabe nk’umwe mu bashinze Zimbabwe akanayibera Perezida.

Mugabe yatangiye kuyobora Zimbabwe mu 1987 kugeza mu 2017 ubwo yakurwagaho n’igisirikare. Yanabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu kuva mu 1980 – 1987

Abo mu muryango we babwiye BBC ko yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byo muri Singapore mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Nzeri 2019.

Mugabe yahiritswe ku butegetsi mu mwaka wa 2017 nyuma y’imyaka igera muri 30 ku butegetsi.Minisitiri w’Uburezi wa Zimbabwe, Fadzayi Mahere yanditse kuri Twitter ati, “Iruhuko ridashira kuri Robert Mugabe.”

Mugabe yavutse mu mwaka wa 1924 mu cyahoze ari Rhodesia.Yafunzwe igihe gisaga imyaka 10 ataraburanishwa kubera kunenga Leta ya Rhidesia mu mwaka wa 1964.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo