Robert Bayigamba wabaye Minisitiri azakurikiranwa adafunze

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu Rwanda rutegetse ko uyu mugabo wabaye Minisitiri mu Rwanda arekurwa agakurikiranwa adafunze kuko ngo nta mpamvu zikomeye rwabonye zatuma akomeza gufungwa.

Bayigamba Robert yafunzwe kuva tariki 22 z’ukwezi gushize aregwa n’ubushinjacyaha uburiganya bwo kwiha umutungo utari uwe no kuwugurisha kandi ari ingwate.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu zikomeye zatuma uregwa akomeza gukurikiranwa afunze bityo ategeka ko ahita arekurwa.

Mu 2016, Bwana Bayigamba yagurishije ibibanza bitatu biri hagati mu mujyi wa Kigali ku itorero rya ADEPR kuri miliyoni 850 y’u Rwanda.

Gusa ngo bumvikanye ko baba bamwishuye miliyoni 380, ADEPR ikaba ifashe icyangombwa cy’ubutaka bw’ikibanza kimwe nk’uko byavuzwe mu rukiko.

Igihe bumvikanye cyo kwishyura igice gisigaye ADEPR yabuze ubwo bushobozi isaba ko isubizwa ayo yishyuye mbere.

Bwana Bayigamba asaba iryo torero ko rimuha uburenganzira akagurisha ibyo bibanza kugira ngo abone uko arisubiza icyo gice yari yarakiriye nk’uko byavuzwe mu rubanza ndetse bikemezwa na ADEPR.

Ibibazo byavutse ku muguzi wa Kabiri Hagenimana Claude wishyuye miliyoni 220 ariko yasaba nyir’umutungo kumuha icyangombwa cyuko atagira umwenda bikagaragara ko abereyemo umwenda ikigo cy’imisoro ndetse ko kimwe mu bibanza cyari ingwate ya ADEPR.

Ubushinjacyaha bumurega kugurisha umutungo utari uwe no kugurisha umutungo uri mu ngwate.


Bwana Bayigamba yahoze ari Minisitiri w’Urubyiruko Siporo n’Umuco

Umucamanza uyu yavuze ko ADEPR yahamije ibyabaye kandi yemereye Bwana Bayigamba kugurisha kugira ngo ayisubize igice cyayo yatanze mbere ikananirwa kwishyura asigaye.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bwana Bayigamba yagurishije umutungo utari uwe kuko utigeze wandikwa ku wundi muntu uwari we wese.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bayigamba yagurishije ibintu biri mu ngwate kuko iyo ngwate nta na hamwe yanditswe mu gitabo cy’umwanditsi mukuru wandika ingwate zemewe.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bigaragaza ko Bwana Bayigamba yakoresheje uburiganya kuko abakiriya bandi bose yababwiraga ikibazo yagiranye n’umukiriya wa mbere.

Kubera izo mpamvu yategetse ko Bwana Bayigamba arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.

Robert Bayigamba w’imyaka 57 ni umunyemari ufite uruganda rwa Manumetal rukora ibyuma, yigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko Umuco na Siporo, umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abikorera na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.


Robert Bayigamba wari ufunze kuva tariki 22 z’ukwezi gushize, ubu agiye gukurikiranwa adafunze

Iyi Video ntiwayisanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo