Close MORE NEWS Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo UMUBAVU.com Umubavu Kuya 25-01-2021 saa 09:12' whatsapp Facebook Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeza ko abarwanyi berekanywe uyu munsi kuwa mbere mu Rwanda ari abawo bahafatiwe ’bayobye’. Muri weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM). Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe. Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC ati:"Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishyamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda". Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi uyu munsi ngo bakore iperereza ryabo. Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu. Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi. Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo. Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari "abasuma baza kwiba no kwica". Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati: "Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi". Bwana Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ’rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ’bahita bazishyikiriza’ u Rwanda. Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda. Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu. Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi. BIHINDUYE ISURA KARASIRA YATANGAJE KO AZIYAMAMARIZA KUBA PEREZIDA W’U RWANDA Source:BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo UMUBAVU.com Umubavu Kuya 25-01-2021 saa 09:12' whatsapp Facebook Umutwe w’inyeshyamba wa Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeza ko abarwanyi berekanywe uyu munsi kuwa mbere mu Rwanda ari abawo bahafatiwe ’bayobye’. Muri weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM). Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe. Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC ati:"Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishyamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda". Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi uyu munsi ngo bakore iperereza ryabo. Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu. Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi. Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo. Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari "abasuma baza kwiba no kwica". Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati: "Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi". Bwana Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ’rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ’bahita bazishyikiriza’ u Rwanda. Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda. Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu. Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi. BIHINDUYE ISURA KARASIRA YATANGAJE KO AZIYAMAMARIZA KUBA PEREZIDA W’U RWANDA Source:BBC Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umugore wigeze kuyobora ADEPR UMUHOZA Aurelie akurikiranweho kuba mu mutwe w’iterabwoba amakuru Idamange ngo yagabweho igitero n’abantu batazwi amakuru Umugororwa arasiwe I Rusizi arapfa amakuru Urujijo mu rubanza rw’umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan amakuru Umunsi wo kwibuka abuhutu bishwe wasabwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda amakuru Uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yatanze ikirego mu Bufaransa amakuru Umwanditsi w’ibitabo avuze kuri Maj Gen Rwarakabije ,yikoma RDB amakuru Urujijo ku nyandiko isinywa n’abagiye gukingirwa Covid-19 mu Rwanda amakuru Iperereza ku bari abayobozi ba ADEPR ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi