Reba Perezida Kagame mu mpuzankano ya Gisirikare yaherukaga  mu myaka irenga 15 (Amafoto)

Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yitabiriye ibirori byo gusoza imyitozo ya Gisirikare yaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

Icyatunguranye ni uko yongeye kugaragara yambaye impuzankano ya gisirikare, ibintu yaherukaga ahagana mu myaka ya 2.000.

Iyo myitozo yiswe "Exercise Hard Punch" yari imaze amezi atatu, isanzwe iba buri mwaka kandi Perezida Kagame niwe uyisoza ku mugaragaro buri gihe.

Iyo myitozo yasojwe hagaragazwa uburyo intwaro zitandukanye, inini n’intoya zakoreshwa mu gutanga umusanzu kuri diviziyo y’abasirikari bari guhangana n’umwanzi.

Hakoresheje intwaro zirasa mu buryo bwose, haba izirwanishirizwa mu kirere, izirwanishirizwa ku butaka, aho bishoboka hagakoreshwa n’izirwanishirizwa mu mazi.

Imyitozo yahabwaga ingabo zo muri Diviziyo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburengerazuba iyoborwa na Maj. Gen. Alex Kagame.

PNG - 771.7 kb
Perezida Kagame yaherukaga mu myenda ya Gisirikare mu myaka isaga 17 ishize

PNG - 736.9 kb
Perezida Kagame yfashisha indebakure mu kwitegereza ibiba biri kubera ku ntera ya kure

PNG - 521.1 kb
Imyitozo nk’iyi yanabaye mu Ugushyingo 2016
PNG - 875.9 kb
Haba hashyizweho za camera n’ahantu ho kurebera amashusho, ku buryo abayobozi bitegereza ibiri kuba bidasabye kwinjira mu ishyamba aho abasirikare biyerekanira

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Habyarimana Phocas Kuya 12-12-2018

Nishema kubanyarwanda ndetse nabanyamahanga Bose bakunda urwanda kubona intore izirusha intambwe his Excellent Paul kagame yambaye umwambaro mwiza nkuriya kuko araberewe pee binyibukije uko yawambaye nabagenzi be bagahuza umugambi wo gutabara abanyarwanda muri 1994 ajye awambara rwose kuko nibyigiciro kubanyarwanda

Pasco Kuya 11-12-2018

Ntabwo photo zigsragara, but agomba kuyambara kko iramubereye kdi arayikwiye

Pasco Kuya 11-12-2018

Ntabwo photo zigsragara, but agomba kuyambara kko iramubereye kdi arayikwiye