Close MORE NEWS Rayon Sports yanyagiriwe muri Nigeria, yageze i Kigali yakirwa n’inkoramutima zayo UMUBAVU.com Daniel Kuya 26-09-2018 saa 07:28' whatsapp Facebook Nyuma yo gukina imikino 14 mu marushanwa ya CAF mu mezi atandatu ashize, urugendo rwa Rayon sports rwasojwe na Enyimba FC yayitsinze 5-1 iyisezerera muri CAF Confederation Cup. Kuko yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, Rayon sports yageze i Kigali yakirwa na benshi bagaragaza akanyamuneza n’ishema batewe n’ikipe yabo. Kuri uyu wa kabiri saa 20:40 nibwo Rayon Sports yari igeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye mu Ntara ya Abia yo muri Nigeria, igihugu yari imazemo iminsi itandatu. Itsinda ry’abantu 40 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana babaherekeje muri Nigeria n’indege ya RwandAir nibo bageze i Kigali. Ni nyuma yo kunyagirwa na Enyimba FC ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura watumye ihita isezererwa kuko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije 0-0 i Kigali. Iyi kipe yo muri Nigeria yashyize akadomo ku rugendo rwa Rayon sports rwatangiye tariki 11 Gashyantare 2018 ubwo yakinaga na LLB FC y’i Burundi mu mukino ufungura Champions League. Nyuma yaho yahanganye n’andi makipe nka; Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyisezerera muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Byatumye Rayon sports yimurirwa muri CAF Confederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo. Ku giteranyo cy’ibitego 3-2 Rayon Sports yahise isezerera Costa del Sol yo muri Mozambique biyiha itike yo kwinjira mu matsinda, amateka iyi kipe yo mu Rwanda yanditse ku nshuro ya mbere. Itsinda ririmo USM Alger yo muri Algeria, Gor Mahia FC yo muri Kenya na Yanga Africans yo muri Tanzania yaryitwayemo neza irisohokamo ari iya kabiri itsindira itike ya ¼ cya CAF Confederation Cup. Ni ibintu bitakozwe n’indi kipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Gusa Enyimba FC yo muri Nigeria yo ntiyayemereye kurenga iki cyiciro. Kuba Rayon Sports yarakoze aya mateka muri uyu mwaka w’imikino byatumye abafana bayo birengagiza kuba yaranyagiriwe muri Nigeria bajya kuyakirana ibyishimo. Ni ibintu byashimishije kapiteni wayo Manzi Thierry wemeza ko bagomba kwitura aba bafana bakabahesha igikombe cy’Agaciro. Ati “Ni ibyishimo n’ishema rikomeye kubona twakirwa twatsinze, twanganyije twanatsindwa tukakirwa neza. Abakunzi ba Rayon Sports batweretse urukundo.” “Ntabwo twabonye intsinzi itujyana muri ½ nkuko twabyifuzaga ariko umwaka muri rusange ntabwo wagenze nabi. Nashimira buri umwe wabigizemo uruhare.” Manzi yakomeje agira ati “Abafana bacu turifuza kubereka ko twishimiye uko batwakiriye natwe tubaha ibyishimo mu irushanwa ry’Agaciro. Turi abakozi ntabwo twavuga ko turushye ku buryo twananirwa kurihanganira. Bakomeze badushyigikire.” Biteganyijwe ko iyi kipe ihita ikomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeri 2018 ku kibuga cyo mu Nzove kuko kuri uyu wa Gatanu saa 18:00 kuri Stade Amahoro i Remera izakina umukino ufungura irushanwa rya Agaciro ihangana na AS Kigali, umukino uzakurikira uzahuza Etincelles na APR FC. umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)
Rayon Sports yanyagiriwe muri Nigeria, yageze i Kigali yakirwa n’inkoramutima zayo UMUBAVU.com Daniel Kuya 26-09-2018 saa 07:28' whatsapp Facebook Nyuma yo gukina imikino 14 mu marushanwa ya CAF mu mezi atandatu ashize, urugendo rwa Rayon sports rwasojwe na Enyimba FC yayitsinze 5-1 iyisezerera muri CAF Confederation Cup. Kuko yakoze amateka yo kugera muri ¼ cy’iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda, Rayon sports yageze i Kigali yakirwa na benshi bagaragaza akanyamuneza n’ishema batewe n’ikipe yabo. Kuri uyu wa kabiri saa 20:40 nibwo Rayon Sports yari igeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ivuye mu Ntara ya Abia yo muri Nigeria, igihugu yari imazemo iminsi itandatu. Itsinda ry’abantu 40 barimo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abafana babaherekeje muri Nigeria n’indege ya RwandAir nibo bageze i Kigali. Ni nyuma yo kunyagirwa na Enyimba FC ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura watumye ihita isezererwa kuko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije 0-0 i Kigali. Iyi kipe yo muri Nigeria yashyize akadomo ku rugendo rwa Rayon sports rwatangiye tariki 11 Gashyantare 2018 ubwo yakinaga na LLB FC y’i Burundi mu mukino ufungura Champions League. Nyuma yaho yahanganye n’andi makipe nka; Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo iyisezerera muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Byatumye Rayon sports yimurirwa muri CAF Confederation Cup ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo. Ku giteranyo cy’ibitego 3-2 Rayon Sports yahise isezerera Costa del Sol yo muri Mozambique biyiha itike yo kwinjira mu matsinda, amateka iyi kipe yo mu Rwanda yanditse ku nshuro ya mbere. Itsinda ririmo USM Alger yo muri Algeria, Gor Mahia FC yo muri Kenya na Yanga Africans yo muri Tanzania yaryitwayemo neza irisohokamo ari iya kabiri itsindira itike ya ¼ cya CAF Confederation Cup. Ni ibintu bitakozwe n’indi kipe yo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Gusa Enyimba FC yo muri Nigeria yo ntiyayemereye kurenga iki cyiciro. Kuba Rayon Sports yarakoze aya mateka muri uyu mwaka w’imikino byatumye abafana bayo birengagiza kuba yaranyagiriwe muri Nigeria bajya kuyakirana ibyishimo. Ni ibintu byashimishije kapiteni wayo Manzi Thierry wemeza ko bagomba kwitura aba bafana bakabahesha igikombe cy’Agaciro. Ati “Ni ibyishimo n’ishema rikomeye kubona twakirwa twatsinze, twanganyije twanatsindwa tukakirwa neza. Abakunzi ba Rayon Sports batweretse urukundo.” “Ntabwo twabonye intsinzi itujyana muri ½ nkuko twabyifuzaga ariko umwaka muri rusange ntabwo wagenze nabi. Nashimira buri umwe wabigizemo uruhare.” Manzi yakomeje agira ati “Abafana bacu turifuza kubereka ko twishimiye uko batwakiriye natwe tubaha ibyishimo mu irushanwa ry’Agaciro. Turi abakozi ntabwo twavuga ko turushye ku buryo twananirwa kurihanganira. Bakomeze badushyigikire.” Biteganyijwe ko iyi kipe ihita ikomeza imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeri 2018 ku kibuga cyo mu Nzove kuko kuri uyu wa Gatanu saa 18:00 kuri Stade Amahoro i Remera izakina umukino ufungura irushanwa rya Agaciro ihangana na AS Kigali, umukino uzakurikira uzahuza Etincelles na APR FC. umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)