Rayon Sports ishobora guhanwa na FERWAFA

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryateguye inama uyu munsi ku italiki ya 7 Gashyantare 2020, saa kumi, igamije kwigira hamwe byinshi mu byateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru yo mu kiganiro Munda y’isi gitambuka kuri Radio10, avuga ko mu biri ku murongo w’ibyigwa harimo no kurebera hamwe impamvu nyamukuru yatumye ikipe ya Rayon Sports ititabira Igikombe cy’Ubutwari, ku buryo nibiba ngombwa iyi kipe ihabwa igihano cyo kutazongera kwitabira iki gikombe.

Ku italiki 24 Mutarama 2020, ni bwo Rayon Sports FC, yabaye ikipe ya mbere isezeye mu irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe gutanga Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rufatanyije na FERWAFA, kubera ko ubusabe bw’iyi kipe bwanzwe.

Nk’uko umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabitangarije itangazamakuru yavuze ko batazitabira imikino y’Ubutwari nyuma yo kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko bifuza gukinisha abakinnyi basinyishije ariko batarabona ibyangombwa ubusabe bwabo ntibwemerwe.

Yagize ati “Ubushize twakinishije abakinnyi batatu batari bafite ibyangombwa kandi ntacyo byangije ku irushanwa, nubu rero FERWAFA yagakwiye kuba ireka abakinnyi bacu bafite amasezerano bagakina nubwo hari ibindi byangombwa batarabona.”

Arongera avuga ko nta mpamvu yumva yatuma abategura irushanwa bakumira bamwe mu bakinnyi.

Ati “Irushanwa ryagombye kuba rifunguye kuko abafite abakinnyi bari mu igeragezwa niwo mwanya baba babonye wo kubakoresha. N’abafite abakinnyi batarabona ibyangombwa ariko bafite amasezerano bagakoreshwa.”

Ngo kuba baraguze abakinnyi bo gusimbura abagiye ariyo mpamvu bifuza kubaha umwanya bakazakira bakagaragaza ibyo bashoboye.

Yagize ati “Ubu ntabwo dufite Michael Sarpong na Iranzi Jean Claude ariko dufite abasimbura babo. Twifuje ko twabakoresha n’ubwo batarabona ibyangombwa byuzuye.”

Yemeje ko ubwo imikino y’Igikombe cy’Intwari izatangira kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi ba Rayon bo bazakora imyitozo nk’uko bisanzwe.

Mu mategeko agenga iri rushanwa ry’ubutwari avuga ko rikinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina Shampiyona (License) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari batatu nko muri shampiyona.

SRC: Radiotv10

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo