Raporo y’ubugenzuzi yagaragaje ko CAF iyobowe mu kajagari

Ubugenzuzi (Audit) bwakozwe ku miyoborere y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryatahuye ko iri mu kajagari haba mu micungire y’imari ndetse no mu miyoborere.

Ubwo bugenzuzi bwakozwe n’ikigo PricewaterhouseCooper cyo mu Bwongereza bugaragaza uko uburyo umutungo wa CAF ucunzwe "atari ubwo kwizerwa".

Harimo nka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika afite "gihamya nto cyangwa nta gihamya na busa" z’icyo zakoreshejwe.

Ahantu hamwe abakoze ubwo bugenzuzi batanga inama ko hakorwaho irindi perereza ni "uruhare" rwa Perezida wa CAF Ahmad n’uwo bakorana bya hafi umufasha mu kazi witwa Loic Gerand.

Iryo perereza ryisumbuyeho rikaba ryareba ku masezerano bagiranye na kompanyi yo mu Bufaransa ya Tactical Steel.

Iyo ikora ibikoresho byifashishwa mu mikino, bikaba bivugwa ibijyanye n’ayo masezerano yayo na CAF "biteye amakenga cyane".

Ahmad asanzwe yarahakanye yivuye inyuma ko nta kintu kibi yakoze ku bijyanye n’iyi dosiye.

Ubwo bugenzuzi bwagowe cyane n’imikorere ya CAF yo kuriha mu buryo bwo mu ntoki (Cash) byinshi mu biyisaba gusohora amafaranga, bwanatanze inama yuko muri CAF hakorwa amavugurura.

Imiyoborere ya CAF ivugwa ko ishingiye cyane ku byemezo bifatwa n’inama nyobozi.

Kandi iyo nama iterana inshuro enye ku mwaka, bigatinza ifatwa ry’ibyemezo by’ingenzi no kubona amafaranga ku bayobozi bandi b’inzego za CAF yo gukoresha mu kazi kabo.

Byiyongera kuri ibyo, ubwo bugenzuzi buvuga ko nta mucyo uhari mu miyoborere ya CAF, bigatuma ibice bimwe byayo bibamo "abakozi bacye cyane".

Ahandi naho abahari "bagakora akazi k’umurengera" kandi "muri rusange nta muhate bafite ku kazi".

Ubwo bugenzuzi bwo mu ibanga BBC yaboneye kopi, bwakozwe nka kimwe mu byemezo bitari byarigeze bibaho mbere byo kohereza umunyamabanga mukuru wa FIFA mu kuvugurura imiyoborere ya CAF.

Fatma Samoura, umunyamabanga mukuru wa FIFA, yarangije ako kazi mu ntangiriro y’uku kwezi kwa Kabiri, ageza ibyo yagezeho ku bayobozi ba CAF.

Abayobozi ba CAF bavuze ko bazakurikiza ibyo basabwa muri iyo raporo yakozwe n’urwego ruhuriweho na FIFA na CAF.

Muri ibyo harimo gukora bundi bushya inzego z’imiyoborere za CAF, gushyiraho manda kuri Perezida wa CAF no ku bagize inama nyobozi ndetse no gushyiraho urwego rw’imyitwarire ikwiye.

Ariko niba abo bagize inama nyobozi biteguye kwemeza izo mpinduka zikomeye, ni ikibazo gihanzwe amaso mu nama yabo y’ejo ku wa gatanu.

Abo bayobozi bigenera imishahara yabo n’uduhimbazamusyi nkuko bikubiye muri ubwo bugenzuzi bunasaba ko ibyo bihinduka.

Itangazo CAF yasohoye mu ntangiriro y’iki cyumweru, yagize iti "Imyaka irenga 30 y’ubuyobozi bwa CAF bugendera ku matwara ashaje kandi bw’abagabo bwateje ibibazo bikomeye ku nzego zose z’imikorere".

"CAF izakomeza umuhate... mu gutuma tugera ku rwego rwo hejuru cyane rw’imikorere mpuzamahanga".

Ubwo bugenzuzi bukakaye bugaragaza amasezerano anyuranye akeneye gukorwaho irindi perereza, aho Perezida Ahmad w’imyaka 60 y’amavuko ukomoka muri Madagascar ari umwe mu bo kwibandwaho.


Umunyamabanga mukuru wa FIFA Fatma Samoura (ibumoso) yafashije CAF mu gihe cy’amezi atandatu cyarangiye ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa kabiri mu 2020


Ahmad ari ku buyobozi bwa CAF guhera mu kwezi kwa gatatu mu 2017


CAF iyobowe na Ahmad yakozweho igenzura cyane


Ku cyicaro cya CAF i Cairo mu Misiri

Irebere n’iyi Video utapfa gusanga ahandi: Umugore wa Barafinda yariye Karungu ati "Abanyarwanda benshi bari kurira kubera abantu babo bari kubura", byose ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo