RURA yatangaje ibiciro bivuguruye nyuma y’igitutu cya rubanda

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro by’ingendo bivuguruye bigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020 mu gihugu hose, ni nyuma y’igitutu gikomeye cya rubanda batari bishimiye ibiciro by’ingendo byari byatangajwe bavuga ko byatumbagijwe kandi ubukungu bwifashe nabi kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Icyakora ntibisanzwe mu Rwanda ko igitutu cya rubanda, ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru, bihindura ibyemezo bya leta mu gihe gito gutya.

Umwe mu bakora mu byo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali yabwiye BBC ko igiciro cy’urugendo cyashyizweho ubu ari cyo cyari kiriho mbere y’icyorezo cya coronavirus.

Igiciro kuri kilometero imwe cyavuye ku mafaranga 25 kigera kuri 21Frw.

Urugero rw’ibiciro ukuriye RURA avuga ko byahindutse:

- Kuva Remera ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 295Frw biba 220Frw
- Kuva i Kinyinya ujya mu mujyi hagati byavuye kuri 405Frw biba 286Frw
- Kuva i Kigali ujya i Nyagatare byavuye ku 4,290Frw biba 3,390Frw

Amafaranga yagabanyijwe RURA yayise "ubwunganizi leta izatanga ku giciro cy’ingendo" mu gufasha abaturage kubera ingaruka mbi ku bukungu zatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu kwezi kwa Gatanu ibiciro by’ingendo byarazamuwe ku mpamvu y’uko imodoka zatwaraga 1/2 cy’abo zisanzwe zemerewe gutwara mu kwirinda Covid-19.

Ubwo imodoka zongeraga kwemererwa gutwara abagenzi zifitiye ubushobozi, RURA yatangaje ibiciro bishya biboneka ko byagumye hejuru muri rusange.

Ibi byateye uburakari bwatumye ku wa Kabiri ibiro bya minisitiri w’intebe bitangaza ko "hazafatwa umwanzuro vuba" kuri ibyo biciro bitishimiwe na rubanda.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cy’ingendo umugenzi azishyuzwa 21Frw/Km mu ngendo zihuza intara na 22Frw/Km ku ngendo mu mugi wa Kigali.

Ibi biciro bishya kuri kilometero imwe bisa neza n’ibyashyizweho na RURA mu kwezi kwa Kane mu 2018.

Ibiciro bishya by’ingendo muri Kigali

Ibiciro by’ingendo zihuza Intara

Turumiwe!!! ABATURAGE BASOHOWE MU NZU ZIRASENYWA N’IBINTU BYOSE BITABWA HANZE N’UWO BISE UMUKIRE NONE BARATABAZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo