Close MORE NEWS RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, ubwo busabe Airtel ntirabubona UMUBAVU.com umubavu Kuya 15-12-2020 saa 11:21' whatsapp Facebook Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa RURA bukiyoborwa na Lt Col Patrick Nyirishema ifite Ref, 1200 DG/LRA/ENF/RURA/020 yo ku itariki 03, Ukuboza, 2020 isaba Airtel gukuraho itangazo ryayo ryamamaza ibyo ikora, kuko ngo risiga icyaha MTN bahanganye ku isoko. RURA ivuga ko yakiriye ibaruwa yo MTN iyisaba gusuzumana ubushishozi itangazo rya Airtel riyamamaza ariko rigasiga icyasha MTN. Iyo baruwa ifite No 00473/MTN/CEO/20202 ikaba yaranditswe taliki 20, Ugushyingo , 2020. RURA ivuga ko tariki 25, Ugushyingo, 2020 yahuye n’Ubuyobozi bwa Airtel baganira kuri iki kibazo cyazamuwe na MTN. Mu ibaruwa yihaniza Airtel yasohowe na RURA hari aho igira iti: “Tumaze gusesengura itangazo ryanyu ryamamaza ariko ryigereranya n’undi, twasanze n’ubwo mutavuga mu buryo bweruye ko uwo muvuga ari MTN, amabara mukoresha, uko itangazo riremye(design) n’ibirigize(content), byose hamwe iyo ubihuje ubona ko mwavugaga MTN Rwandacell Limited. Twasanze kandi ririya tangazo ritesha agaciro kandi rikibasira ibikorwa by’uwo muhanganye rukumbi ku isoko, Indi ngingo twasanzemo kandi yo kwitonderwa ni aho muvuga ngo ‘Honest Network’(umurongo wo kwizerwa). Iriya nyandiko ivuze mu buryo buziguye ko hari n’undi murongo utari uwo kwizerwa(Dishonest Network). Dushingiye rero ku itegeko No 001/R/CA-MCA/RURA/016 mu ngingo yaryo ya 19 rigena imikorera y’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, iyi ngingo ikaba isaba ibi bigo kwamamaza ibyo bikora bidatobera ibindi ndetse n’izindi mpamvu twavuze haruguru, turasaba Airtel Rwanda Ltd guhagarika ako kanya ririya tangazo ryamamaza. RURA irangiza itangazo ryayo ibwira Airtel Rwanda ko nidakurikiza ibyo isabwa izafatirwa ibihano. John Magara uyobora ishami rya Airtel rishinzwe kwamamaza ibikorwa byayo yabwiye Taarifa ko ibaruwa ya RURA ibasaba gukuraho itangazo ivuga ko ritobera MTN atarayibona, ko twayimuha akabanza kuyisoma. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Luc Kuya 15-12-2020 Hahahahhh ariko murasetsa kabisa! Nonese mtn ifite ikihe kimenyetso ko ariyo ivugwa!!? Ibara rymuhondo se naryo yararyishyuye? Haaa ahwiii ibi ni ugukora ubusa mureke bajye munkiko turebe bose barayafite INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
RURA yasabye Airtel guhagarika ‘Publicité ishotora MTN’, ubwo busabe Airtel ntirabubona UMUBAVU.com umubavu Kuya 15-12-2020 saa 11:21' whatsapp Facebook Ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa RURA bukiyoborwa na Lt Col Patrick Nyirishema ifite Ref, 1200 DG/LRA/ENF/RURA/020 yo ku itariki 03, Ukuboza, 2020 isaba Airtel gukuraho itangazo ryayo ryamamaza ibyo ikora, kuko ngo risiga icyaha MTN bahanganye ku isoko. RURA ivuga ko yakiriye ibaruwa yo MTN iyisaba gusuzumana ubushishozi itangazo rya Airtel riyamamaza ariko rigasiga icyasha MTN. Iyo baruwa ifite No 00473/MTN/CEO/20202 ikaba yaranditswe taliki 20, Ugushyingo , 2020. RURA ivuga ko tariki 25, Ugushyingo, 2020 yahuye n’Ubuyobozi bwa Airtel baganira kuri iki kibazo cyazamuwe na MTN. Mu ibaruwa yihaniza Airtel yasohowe na RURA hari aho igira iti: “Tumaze gusesengura itangazo ryanyu ryamamaza ariko ryigereranya n’undi, twasanze n’ubwo mutavuga mu buryo bweruye ko uwo muvuga ari MTN, amabara mukoresha, uko itangazo riremye(design) n’ibirigize(content), byose hamwe iyo ubihuje ubona ko mwavugaga MTN Rwandacell Limited. Twasanze kandi ririya tangazo ritesha agaciro kandi rikibasira ibikorwa by’uwo muhanganye rukumbi ku isoko, Indi ngingo twasanzemo kandi yo kwitonderwa ni aho muvuga ngo ‘Honest Network’(umurongo wo kwizerwa). Iriya nyandiko ivuze mu buryo buziguye ko hari n’undi murongo utari uwo kwizerwa(Dishonest Network). Dushingiye rero ku itegeko No 001/R/CA-MCA/RURA/016 mu ngingo yaryo ya 19 rigena imikorera y’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, iyi ngingo ikaba isaba ibi bigo kwamamaza ibyo bikora bidatobera ibindi ndetse n’izindi mpamvu twavuze haruguru, turasaba Airtel Rwanda Ltd guhagarika ako kanya ririya tangazo ryamamaza. RURA irangiza itangazo ryayo ibwira Airtel Rwanda ko nidakurikiza ibyo isabwa izafatirwa ibihano. John Magara uyobora ishami rya Airtel rishinzwe kwamamaza ibikorwa byayo yabwiye Taarifa ko ibaruwa ya RURA ibasaba gukuraho itangazo ivuga ko ritobera MTN atarayibona, ko twayimuha akabanza kuyisoma. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Luc Kuya 15-12-2020 Hahahahhh ariko murasetsa kabisa! Nonese mtn ifite ikihe kimenyetso ko ariyo ivugwa!!? Ibara rymuhondo se naryo yararyishyuye? Haaa ahwiii ibi ni ugukora ubusa mureke bajye munkiko turebe bose barayafite INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ukuri ku bikemangwa ko urukingo rwa Covid-19 rwaba rurimo ’ikimenyetso cy’inyamaswa’ amakuru Amatora Uganda: Bobi Wine yatangaje ikintu gikomeye nyuma yo gutora iyobokamana Imana yamuhaye ubutumwa imutegeka kubunyuza k’UMUBAVU-Video amakuru Nyarugenge: Umugabo yaramutumye agarutse asanga yimukanye ibintu byose amakuru Uko umusirikare w’u Rwanda wo mu ngabo za UN yiciwe muri Centrafrique amakuru Ingagi zasanzwemo icyorezo cya COVID-19 ku nshuro ya Mbere amakuru Amerika: Umugore rukumbi wari ku rutonde rw’abakatiwe kwicwa yanyonzwe amakuru Inkuru y’umupolisi yakubise umugore inkoni igafata umwana we w’amezi 9 agapfa amakuru Kim Jong-un yahaye ubutumwa bukomeye Joe Biden ugiye gutegeka USA NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika