RRA igiye kujya ihana yihanikiriye abafatanywe magendu

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA kigiye kujya gihana kihanikiriye abafatanywe magendu ndetse n’imodoka iyitwaye mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibi bikorwa bibi bigamije guhombya igihugu kuko akenshi ababikora baba badashaka no gutanga imisoro.

RRA yatangaje ibi mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane rivuga ko hashingiwe ku itegeko rigenga za Gasutamo muri EAC , ikinyabiziga kizafatwa gitwaye magendu kizafatirwa burundu hamwe n’ibyo gitwaye bitezwe cyamunara hakurikijwe amategeko. Umushoferi kandi azacibwa 5000$, ndetse we na nyir’ibicuruzwa bakurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Rikomeza rigira riti “By’umwihariko, umushoferi w’icyo kinyabiziga azajya acibwa ihazabu ingana n’ibihumbi bitanu by’amadolari ya Amerika.” ni itangazo ryashyizweho umukona na Komiseri Mukuru BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal.

Umwaka ushize, RRA yafatiye Toni 230 z’imyenda ya magendu yinjizwaga mu gihugu. Ibyinshi mu bicuruzwa bya magendu byinjizwa mu gihugu biba biturutse mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, aho binacishwa ku mipaka itemewe.


RRA yashyizeho ibihano bikarishye ku bantu bafatanywe magendu mu rwego rwo guhangana nayo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo